Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe ya kiriya Gihugu imbere y’umufana w’Umunyekongo wamamaye mu Gikombe cya Afurika.
Ni nyuma y’umukino wa 1/8 mu Gikombe cya Afurika warangiye Algeria isezereye ikipe y’Igihugu ya DRC iyitsinze igitego 1-0 wabaye ku wa Kabiri tariki 06 Mutarama 2026.
Itsinda ry’ikipe ya Algeria ryasuye kuri hoteli yari icumbitsemo abafana ba Congo i Rabat kugira ngo bahe uyu mufana witwa Michel Nkuka umwenda w’ikipe y’igihugu ya Algeria wanditseho izina rya Lumumba. Umuhango wabereye imbere ya Minisitiri wa Siporo wa Congo, Didier Budimbu.
Intumwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria, yaboneyeho gusaba imbabazi Igihugu cya DRC ku bw’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi ba Algeria, ubwo yajyaga imbere ya Michel Nkuka agasa nk’umwishima hejuru.
Yagize ati “Hari umubano ukomeye hagati ya Algeria na Congo. Mu by’ukuri, nyuma y’umukino, na mbere yawo, abakinnyi bifuzaga ko inshuti yacu Michel yajya mu cyumba bariramo kugira ngo bafate ifoto y’urwibutso.”
Yakomeje avuga kuri iriya mpano y’umupira wo kwambara bamuhaye, ati “Ni ikimenyetso gito twifuzaga guha inshuti yacu, ariko nanone ku Gihugu cya Congo, igihugu cy’abavandimwe. Umukino wakinwe mu mwuka mwiza.”
Umukinnyi Mohamed Amoura wakoze kiriya kimenyetso, na we yiseguye kuri uriya mufana, aho yanditse agira ati “Niba imyitwarire yanjye yaragize abo ikomeretsa, ndisegura.”
RADIOTV10










