Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

radiotv10by radiotv10
13/01/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora manda ya gatatu, mbere yo kwemezwa, yari yavuze ko hari Ibihugu byari byatangiye kubimusaba ko yaziyamamaza, akabisubiza ko bizagenwa n’Igihugu akomokamo.

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yatangaje ko Rwanda rwemeye gutanga Louise Mushikiwabo nk’Umukandida wo kongera kwiyamamariza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati “Hashingiwe ku bikorwa by’Indashyikirwa by’Umunyamabanga Mukuru byahawe agaciro cyane kandi bigashimwa, ndetse na nyuma yo kujya inama na we. U Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera gutanga Kandidatire ya Louise Mushikiwabo mu nama y’Abakuru b’Ibihugu n’Intumwa za OIF izabera i Phnom Penh muri Cambodge, mu Gushyingo.”

 

Icyo Mushikiwabo yari yavuze kuri Kandidatire ye

Louise Mushikiwabo, yari yatangaje atari we wagena kandidatire ye, ahubwo ko azabanza akabiganiraho n’Igihugu akomokamo, cyanamutanze mbere.

Yabitangaje mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize ubwo haburaga umwaka umwe ngo habe inama izatorerwamo uzamusimbura, aho yatangaje ko hari Ibihugu byari byatangiye kumusaba ko yazongera akiyamamariza manda ya gatatu.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Mushikiwabo yavuze ko bamwe yabasubizaga akoresheje imvugo yo gutebya ko yumva atari ku rwego rwo gukandagira mu kirenge nk’icya Abdou Diouf wayoboye manda eshatu muri uyu Muryango.

Ati “Ariko nanone byankoze ku mutima. Nashimishijwe cyane n’ubwo busabe kuko bigaragaza ko bakimfitiye icyizere kandi ndabashimira.”

Muri iki kiganiro yagiranye n’itangazamakuru umwaka ushize, Mushikiwabo yavuze ko atari we wakwemeza ko aziyamamaza, kuko umukandida kuri uyu mwanya, ubundi atangwa n’Igihugu.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko nzabanza kuganira n’Ubuyobozi bw’Igihugu nkomokamo kuko burya Ibihugu ni byo bitanga abakandida, nanavuze ko ngomba kubanza kureba icyo amategeko y’Igihugu cyanjye avuga ku bijyanye na gahunda y’izabukuru cyane ko ndi kugana mu myaka y’abakuze.”

Mushikiwabo yari yavuze ko yakozwe ku mutima cyane n’Ibihugu byari byatangiye kumusaba ko yakongera kwiyamamaza, ariko ko atari gufata icyemezo atavuganye n’ubuyobozi bw’Igihugu akomokamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Next Post

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Related Posts

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

IZIHERUKA

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye
AMAHANGA

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

13/01/2026
Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

13/01/2026
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.