Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora manda ya gatatu, mbere yo kwemezwa, yari yavuze ko hari Ibihugu byari byatangiye kubimusaba ko yaziyamamaza, akabisubiza ko bizagenwa n’Igihugu akomokamo.
Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yatangaje ko Rwanda rwemeye gutanga Louise Mushikiwabo nk’Umukandida wo kongera kwiyamamariza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati “Hashingiwe ku bikorwa by’Indashyikirwa by’Umunyamabanga Mukuru byahawe agaciro cyane kandi bigashimwa, ndetse na nyuma yo kujya inama na we. U Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera gutanga Kandidatire ya Louise Mushikiwabo mu nama y’Abakuru b’Ibihugu n’Intumwa za OIF izabera i Phnom Penh muri Cambodge, mu Gushyingo.”
Icyo Mushikiwabo yari yavuze kuri Kandidatire ye
Louise Mushikiwabo, yari yatangaje atari we wagena kandidatire ye, ahubwo ko azabanza akabiganiraho n’Igihugu akomokamo, cyanamutanze mbere.
Yabitangaje mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize ubwo haburaga umwaka umwe ngo habe inama izatorerwamo uzamusimbura, aho yatangaje ko hari Ibihugu byari byatangiye kumusaba ko yazongera akiyamamariza manda ya gatatu.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Mushikiwabo yavuze ko bamwe yabasubizaga akoresheje imvugo yo gutebya ko yumva atari ku rwego rwo gukandagira mu kirenge nk’icya Abdou Diouf wayoboye manda eshatu muri uyu Muryango.
Ati “Ariko nanone byankoze ku mutima. Nashimishijwe cyane n’ubwo busabe kuko bigaragaza ko bakimfitiye icyizere kandi ndabashimira.”
Muri iki kiganiro yagiranye n’itangazamakuru umwaka ushize, Mushikiwabo yavuze ko atari we wakwemeza ko aziyamamaza, kuko umukandida kuri uyu mwanya, ubundi atangwa n’Igihugu.
Yagize ati “Icyo navuga ni uko nzabanza kuganira n’Ubuyobozi bw’Igihugu nkomokamo kuko burya Ibihugu ni byo bitanga abakandida, nanavuze ko ngomba kubanza kureba icyo amategeko y’Igihugu cyanjye avuga ku bijyanye na gahunda y’izabukuru cyane ko ndi kugana mu myaka y’abakuze.”
Mushikiwabo yari yavuze ko yakozwe ku mutima cyane n’Ibihugu byari byatangiye kumusaba ko yakongera kwiyamamaza, ariko ko atari gufata icyemezo atavuganye n’ubuyobozi bw’Igihugu akomokamo.
RADIOTV10








