Ibyo wamenya ku ndwara y’amaso yandura byihuse yadutse mu Rwanda n’ibyo abantu basabwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiributsa Abaturarwanda ko indwara y’amaso yandura cyane ikomeje kugaragara kuri bamwe, kikanibutsa abantu ibimenyetso byayo, ndetse n’icyo bakwiye gukora mu gihe hari ubigaragaje, n’uburyo abantu bayirinda.

Hamaze iminsi havugwa indwara y’amaso yandura mu buryo bwihuse, ituma amaso atukura, ndetse igatuma abayirwaye bagira amarira mu maso.

Izindi Nkuru

Ni indwara imaze iminsi igaragara ahantu hakunze kuba abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC.

Dr. Edson Rwagasore, Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, avuga ko iyi ndwara iterwa n’agakoko kitwa Adenovirus.

Ati “Ni indwara yandura cyane. Bimwe mu bimenyetso bikunze kurangwa n’iyi ndwara, harimo kokera kw’ijisho, kubyimba kw’amaso, gutukura ku gice cy’umweru cy’ijisho, kugira ibihu mu maso ku buryo utabona neza,…”

Yavuze kandi ko abarwaye iyi ndwara y’amaso, ingohi zabo zifatana mu gihe cya mu gitondo ndetse bakanatinya urumuri.

Ati “Nubwo bwose iyi ndwara yandura cyane, hari uburyo bwo kuyirinda. Muri ubwo buryo, harimo gukaraba intoki ukoresheje amazi n’isabune, harimo kwirinda gusuhuzanya cyangwa guhoberana n’umuntu ufite uburwayi, harimo kudakoresha ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu ufite uburwayi.”

Nanone kandi abantu barasabwa kwirinda kurara ku buriri bumwe n’umuntu ufite ibimenyetso by’iyi ndwara.

Dr. Edson Rwagasore ati “Kutihutira kujya kwa muganga, bishobora kugira ingaruka ku maso. Mu gihe cyose waba ufite kimwe muri ibyo bimenyetso irinde kujya ahantu hateraniye abantu benshi kugira ngo utabanduza, nanone ihutire kujya kwa muganga kugira ngo ubona ubuvuzi bukwiriye.”

Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette; agendeye kuri ubu butumwa bwa RBC, yahise agenera ubutumwa ibigo by’amashuri n’ababyeyi.

Yagize ati “Twihutire kugeza kwa muganga umunyeshuri wagaragayeho ibi bimenyetso by’amaso yandura kandi tumurinde kujya ahateraniye abandi.”

Iyi ndwara kandi ikomeje kuvugwa mu Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; nko mu Burundi no muri Uganda, aho ikomeje gufata abantu batandukanye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru