UPDATE: Hatanzwe umucyo ku ntandaro y’ibibazo bya Interinete ikomeje kugora bamwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko ibibazo bikomeje gutuma interinete igenda buhoro, byatewe n’iyangirika ry’intsinda zinyura mu nyanja.

Kuva kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, abakoresha internet bahuye n’ibibazo byo kuba igenda icikagurika, ndetse ikanyuzamo igahagarara.

Izindi Nkuru

Ni ikibazo kandi gihuriweho n’abo mu bindi Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nka Kenya, Uganda, Tanzania n’u Burundi.

Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda, MTN Rwanda, kuri iki Cyumweru, yari yagize icyo ivuga kuri iki kibazo, nyuma y’uko hari abari bakomeje kwijujutira uburyo internet yagendaga.

Mu butumwa yari yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, MTN Rwanda, yagize iyi “Bakiriya Bacu, turabamenyesha ko hari ikibazo cya tekiniki ku muyoboro wa interineti muri Afurika y’Iburasirazuba.”

MTN Rwanda, yagaragazaga ko intandaro y’iki kibazo atari iyi sosiyete, yari yavuze ko iri gukorana n’ababishinzwe kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba, ndetse iboneraho kwisegura ku bakiliya bayo bahuye n’iki kibazo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bwa MTN Rwanda, bwongeye kumenyesha abakiliya bayo ko “ikibazo cya tekiniki ku muyoboro wa interineti muri Afurika y’Iburasirazuba kitaracyemuka. Turacyari kubikurikirana kugira ngo muhabwe serivisi za interineti nk’uko bisanzwe.”

Zimwe muri Sosiyete z’Itumanaho mu Bihugu byo mu karere, na zo ziseguye ku balikiya bazo ku bw’iki kibazo cya internet itari kugenda neza.

Amakuru atangwa n’inzobere, avuga ko iki kibazo cyatewe n’ibibazo byabaye ku migozi y’ikoranabuhanga rya Internet ica mu nyanja isanzwe ihuza iri koranabuhanga ryo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse n’iry’Isi yose.

Impuguke Ben Roberts yatangarije ikinyamakuru BBC ko iyi migozi inyura mu nyanja hasi, ica muri Afurika y’Epfo, ari yo yagize ibibazo byatumye Internet igenda buhoro.

Iyi nzobere isanzwe ikora mu Kigo cy’ikoranabuhanga cya vuga ko Liquid Intelligent Technologies, yatangaje ko umwe muri iyo migozi wacitse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ucikira mu Bilometero 45 uvuye mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.

Ni mu gihe hari abari batangiye gukeka ko ibi bibazo byaba bifitanye isano n’ubugizi bwa nabi, mu gihe Ben Roberts abihakana, akavuga ko uretse uyu mugozi wacitse, hari n’undi wagize ikibazo, ku buryo ari byo biri gutera ibibazo.

Gusa avuga ko nubwo iyi migozi yacitse, ariko hari ikiri mizima, ndetse ko ari na yo mpamvu internet itabuze burundu, kuko iri gucikagurika, ariko ikanyuzamo ikagenda.

 

RURA yabitanzeho umucyo

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwashyize hanze itangaro rivuga imiterere y’iki kibazo cya Internet ikomeje kugenda buhoro.

Mu butumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Ubuyobozi bwa RURA bwagize buti “Turamenyesha abakoresha interinete ko intsinga zinyura mu nyanja zangiritse, bikaba byatumye interinete igira ikibazo.”

RURA ikomeza igira iti “Abakoresha interinete bari guhura n’ikibazo cyo kugenda buhoro k’umuvuduko wayo. Hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo interinete ibashe kongera gukora neza.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru