Monday, September 9, 2024

Perezida Kagame yageze muri Guinea ahita anagirana ibiganiro na General Doumbouya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yageze i Conakry muri Guinea Conakry, yakirwa na Perezida w’iki Gihugu, Lt Gen Mamadi Doumbouya; banagiranye ikiganiro cyihariye, cyibanze ku guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yageze i Conakry kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga muri Senegal yarangije mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, avuga ko “Perezida Kagame yageze muri Conakry mu ruzinduko yakiriwemo na Perezida Mamadi Doumbouya.”

Perezidansi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko “Abakuru b’Ibihugu bombi, bagiranye inama yo mu muhezo (tête-à-tête), baganira uburyo bateza imbere imikoranire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Guinea mu nzego zitandukanye zirimo Ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.”

Umukuru w’u Rwanda agiriye uruzinduko muri Guinea nyuma y’umwaka umwe agize urundi muri iki Gihugu, kuko muri Mata umwaka ushize na bwo yari yakigendereye na bwo yakirwa na Perezida Mamadi Doumbouya, banagiranye ibiganiro.

Mu ntangiro z’uyu mwaka, muri Mutarama 2024, Perezida w’inzibacyuho wa Guinea na we yagendereye u Rwanda, na we yakirwa na Perezida Paul Kagame, banagirana ibiganiro na byo byari bigamije gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.

Perezida wa Guinea, General Mamadi Doumbouya yakiriye Perezida Kagame

Umukuru w’u Rwanda yahawe ikaze muri Guinea

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts