Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n’icyubahiro na Colonel Mamadi uyobora Guinée (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika, yageze muri Guinée aho yakiranywe ubwuzu na Colonel Mamadi Doumbouya uyobora iki Gihugu.

Perezida Paul Kagame watangiriye uruzinduko rwe muri Afurika mu Benin mu mpera z’icyumweru gishize, yarukomereje muri Guinea-Bissau, aza no kurukomereza muri Guinée kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023.

Izindi Nkuru

Ubwo Perezida Kagame yageraga ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Aéroport international Ahmed Sékou Touré, yakiriwe na Perezida w’Inzibacyuho w’iki Gihugu, Colonel Mamadi Doumbouya, wamugaragarije urugwiro n’icyubahiro byinshi, amuha ikaze mu Gihgu cye.

Ku Kibuga cy’Indege kandi hahise habera akarasisi ko kwakira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, kakozwe n’igisirikare cya Guinée.

Perezida Colonel Mamadi Doumbouya yahise ajya kwereka Perezida Kagame imiterere y’aka karasiri kanaririmbye indirimbo zubahiriza Ibihugu byombi.

Perezida Colonel Mamadi Doumbouya kandi yahise yakira mugenzi we Paul Kagame mu biro bye, banatanga imbwirwaruhame imbere y’itangazamakuru.

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we uburyo yamwakiriye we n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe, avuga ko gusura iki Gihugu byari mu byifuzo bye.

Ati “Nahoze nifuza kubasura no gusura Igihugu cyanyu na mbere, ariko simbigereho none ubu ndishimye ko naje hano, nizeye turi bugirane ibiganiro byiza, kandi nishimiye kuzana u Rwanda muri Guinée kandi nizeye nanishimiye ko nanjye Guinée nza kuyisubiranayo ku mutima mu Rwanda.”

Perezida Mamadi Doumbouya na we yashimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame ku bwo kwemera gusura Igihugu cye kuko hari byinshi byo kumwigiraho ndetse no kwigira ku Rwanda.

Perezida Kagame ubwo yururukaga mu ndege
Col Mamadi yamutereye amasaluti
Yishimiye kuba asuye Igihugu cye
Yamuhaye ikaze

Yamwakiriye mu biro bye
Banagirana ibiganiro
Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kuba yaje kwagurira amaboko u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru