• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyuka biryana biri kuvuza ubuhuha i Nairobi: Abigaragambya bakamejeje- Ikiganiro n’uriyo

radiotv10by radiotv10
20/03/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibyuka biryana biri kuvuza ubuhuha i Nairobi: Abigaragambya bakamejeje- Ikiganiro n’uriyo
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu baturage bari i Nairobi muri Kenya aravuga ko ubuzima busa n’ubwahagaze i Nairobi kubera imyigaragambyo yashojwe na Raila Odinga, yaramutse kuri uyu wa Mbere, ubu amaduka menshi akaba afunze.

Uyu muturage witwa Ndikubwayo Bosco utuye i Nairobi muri Kenya, mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko yaramutse ajya muri uyu mujyi rwagati kuko asanzwe ari umucuruzi, ariko agasanga umwuka uriyo utatuma bacuruza kubera imyigaragambyo ikomeye yaharamukiye.

Avuga ko abashyigikiye Raila Odinga bari muri iyi myigaragambyo ikomeye, bari kuzenguruka muri uyu mujyi, aho bahanganye n’igipolisi na cyo gikomeje gushaka uburyo cyahagarika iyi myigaragambyo.

Ati “Bari kuzenguruka baca hirya baca hino, batera amabuye, Abapolisi na bo batera ibyuka biryana mu maso. Ntitwashoboye kujyayo kuko n’iyo twari kujyayo n’akazi kacu ntikari gukorwa uretse ko n’ibyacu byari kuhangirikira.”

Uyu muturage ukomoka mu Burundi, avuga ko iyo habaye imyigaragambyo nk’iyi, ba rusahurira mu nduru babyitwikira bagasahura amaduka y’abacuruzi.

Ati “Bari kubyitwikira bagenda basahura biba, urumva muri iyo rwaserera yo kwiruka abandi birukankana n’Abapolisi, banafashe bamwe maze kubona abashingategeko batatu bafashwe. Ntibyoroshye ko umuntu yafungura iduka rye ngo acuruze.”

Bosco akomeza avuga ko muri uyu mujyi hasanzwe haba imyigaragambyo, ndetse Leta ikareka abayikora bakigaragambya ariko “uyu munsi Leta isa nk’aho itemeye iyi myigaragambyo kuko uyu munsi bababujije, aho babona abantu batatu bane batanu, babateramo tear gas bakabatatanya, urumva kabaye akajagari kanini.”

Iyi myigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’i Nairobi, byari biteganyijwe ko na Raila Odinga ubwe ayitabira akajya ku gice kimwe kiri gukorerwamo iyi myigaragambyo, ariko Abapolisi bakaba batatanyije abigaragambya atarahagera.

Raila Odinga aherutse guhamagarira abamushyigikiye kujya muri iyi myigaragambyo yo gusaba ko Perezida William Ruto na Guverinoma ye begura.

Perezida William Ruto bari bahanganye mu matora aheruka, na we kuri iki Cyumweru yari yagize icyo avuga kuri ibi bikorwa bya Raila Odinga, amunenga imyitwarire idahwitse yakunze kumuranga.

Ruto yanagarutse ku byakunze kuranga Odinga kuva ku butegetsi bwo hambere, amushinja guteza akaduruvayo mu Gihugu kuko ari we buri gihe uhamagarira abaturage kwigaragambya mu myigaragambyo yagiye inagwamo abaturage benshi.

Abigaragambya batewe ibyuka biryana mu kirere

Photo © BBC 

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 2 =

Previous Post

Yari yihekuye ubwo yageragezaga kwica umugore we amutemye amuhoye impamvu itangaje

Next Post

Rusizi: Imvura idasanzwe yabakoreye ibyabatunguye binabatera agahinda

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Rusizi: Imvura idasanzwe yabakoreye ibyabatunguye binabatera agahinda

Rusizi: Imvura idasanzwe yabakoreye ibyabatunguye binabatera agahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.