Iby’umukinnyikazi wa Film ugezweho mu Rwanda watsindiye imodoka ntahite ayihabwa byinjiyemo inzego z’Ubugenzacyaha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyikazi wa Film Bahavu Usanase Jeannette wamamaye muri Series yitwa Impanga ndetse no muri City Maid, watsindiye imodoka mu bihembo biherutse gutangwa, ariko akaba atarayihabwa, amakuru aravuga ko yamaze kwiyambaza RIB.

Usanase Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid ndetse na Kami muri film ye yitwa Impanga, yatsindiye imodoka mu bihembo byatangiwe mu Mujyi wa Kigali tariki 01 Mata 2023.

Izindi Nkuru

Itangwa ry’ibi bihembo bizwi nka Rwanda International Movie Awards byanitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri Sinema yo mu Rwanda ndetse no muri Afurika, byari bihanganyemo abakinnyi ba film banyuranye, aho uwegukanye igihembo nyamukuru yagombaga guhabwa imodoka ya KIA K5 yari yaranamuritswe mbere.

Abahataniraga ibi bihembo bari banazi ko igihembo nyamkuru ari imodoka, bagaragaje guhatana kudasanzwe kuko habayeho n’amatora, gusa uwegukanye iki gihembo, uyu munsi yujuje ibyumweru bibiri atagihabwa.

Usanase Bahavu Jeannette watashye adahawe iki gihembo nyamukuru, yanagerageje kuvugisha abateguye ibi bihembo, ngo amenye igihe azayishyikirizwa, ariko baramunaniza ndetse bamusaba kuvugisha kompanyi yari umuterankunga w’ibi bihembo yanemeye gutanga iyi modoka.

Ubwo yavugishaga iyi kompanyi, bakamubwiye ko icyo gihembo cye gihari ariko ko hari ibigomba kubanza kuzuzwa kugira ngo agihabwe.

Uyu mukinnyikazi wa film yaje kwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nkuko ikinyamakuru Igihe cyabitangaje, ndetse ko uru rwego rwabyinjiyemo.

Hari andi makuru avuga ko iyi modoka yagombaga guhabwa uwayitsindiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023.

Imodoka Bahavu yatsindiye yari yabanje no kumurikwa

RADIOTV10

Comments 1

  1. Bayimuhe yarayikoreye barely kuba ibisambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru