Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse ku nshuro ya kabiri bikavugwa ko byamurembeje kugeza ubwo baketse ko yitabye Imana, ariko akaba akiriho ubu akaba arwariye mu Bitaro by’i Kigali. Ubuyobozi bwo burabihakana.
Ni umugore witwa Faida ubana na Se nyuma yuko yari yashatse umugabo ariko bakananiranwa, akaza kubana n’umubyeyi we ariko ngo bakaba bahora mu makimbirane.
Uyu mugabo witwa Venuste na we ngo amaze gushaka abandi bagore babiri nyuma yo gutandukana n’umubyeyi w’uriya mukobwa Faida babana, ariko akaba atarakunze guhuza na ba Mukase.
Abaturanyi b’uyu muryango, babwiye BTN TV dukesha aya makuru, ko uyu mukobwa uhora mu makimbirane na mukase, umunsi umwe bigeze gufatana mu mashati, ndetse se akabizamo, agahita amwadukira akamukanda ubugabo, bagakizwa n’abaturanyi.
Umwe ati “Bakicara bashondana na mukase, noneho umusaza yataha n’ubundi ya nduru yabaye kare ikongera ikabyuka.”
Uyu muturage avuga ko no mu minsi ishize uyu Faida yongeye kurwana n’umubyeyi we akongera akamukanda ubugabo, na bwo bagakizwa n’abaturanyi.
Ati “Ibyo byarabaye, yamukanze ubugabo byo turabizi, ahubwo bikimara kuba, babwiye uwo musaza bati ‘jya gufata umuti unywe’ abifata nk’ikintu cyoroshye.”
Aba baturanyi bavuga ko nyuma yuko uwo musaza akanzwe ubugabo n’umukobwa yibyariye, yakomeje kubisuzugura, ariko akagenda aremba, ku buryo byageze aho ajyanwa kwa muganga, ariko bakabura indwara, bakagenda bamwohereza mu Bitaro byisumbuyeho kugeza ubwo yoherejwe mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, ari na ho arwariye ubu.
Umuturanyi ati “Ubwo burwayi bwo kumukanda ubugabo, nibwo bwabanje kumuryamisha hasi ajya no kwa muganga babura indwara, agiye i Cyangugu bamwohereza i Gihundwe, na ho babura indwara, bamwohereza i Kibogora.”
Aba baturanyi bavuga ko kandi bari bakiriye amakuru ko uyu musaza yaba yitabye Imana, ariko nyuma bakaza kwakira andi ko agihumeka.
Bavuga ko umuti w’ariya makimbirane, ari uko uriya Faida yakubakirwa inzu ye, akava mu rugo rwa Se bityo ntibahore muri izo ntonganya zituma ajya anyuzamo akamukanda ubugabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James ahakana ibitangazwa n’aba baturage, ko muri uriya muryango urimo amakimbirane, ndetse ko uwo musaza atakanzwe ubugabo. Ati “Nta makimbirane ahari, ahubwo uriya mugabo arwaye bisanzwe.”
Uyu Muyobozi avuga ko ahubwo Mukase wa Faida ari we ufitanye ikibazo n’uyu mukobwa w’umugabo we, akaba ari na we uzamura ayo makuru yo kubasebya.
RADIOTV10









