Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango wa Commonwealth (CHOGM), avuga ko nubwo ururimi rw’icyongereza ruza ku mwanya wa mbere mu bihuza abagize uyu muryango ariko ikibaranga ari indangagaciro nziza zawo.
Perezida Paul Kagame wafunguye ku mugaragaro ibi bikorwa bya CHOGM bimaze iminsi itanu bitangiye, yavuze ko ari iby’agaciro kuba iyi nama ibaye ku nshuro ya 26 ikaba ibereye mu Rwanda, ikaba ari iya gatandatu ibereye muri Afurika ndetse ikaba iya mbere ibaye kuva Isi yakwadukamo icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe inzego zose.
Yavuze ko kandi iyi nama ari n’umwanya mwiza wo gushimira Umwamikazi Elizabeth II akaba n’umukuru wa Commonwealth.
Ati “Mu myaka 70 amaze ari ku ngoma, Commonwealth yagiye yaguka haba mu mibare y’abanyamuryango ndetse n’intego zayo.”
Perezida Kagame yavuze ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda nk’Igihugu kikiri gishya muri uyu muryango [ni cyo giheruka kuwinjiramo] ndetse kikaba kitarakolonijwe n’u Bwongereza bishimangira amahitamo y’uyu muryango yo guhuza imbaraga mu mpinduka ziganisha Isi aheza.
Yavuze ko uyu muryango wa Commonwealt udasimbura izindi nzego ahubwo ko uzuzuza ndetse ko “ari yo mpamvu dufite abashyitsi b’ingenzi kandi bihariye” nk’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani “kandi ndamushimira kuba yaje kwifatanya natwe.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Commonwealth yifuzwa, ari iza ku isonga mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi aho kubirebera kure.
Yagarutse kuri ibyo bibazo byugarije Isi nk’imihindagurikire y’ikirere ikomeje kugira ingaruka ku birwa ndetse n’Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, avuga ko mu guhangana n’ibi bibazo hakenewe ikoranabuhanga rinagira uruhare mu gutanga imirimo ku rubyiruko rutandukanye.
Ati “Duhujwe n’ururimi duhuriyeho aho Icyongereza kiza ku mwanya wa mbere, wa kabiri, wa gatatu yewe no ku mwanya wa kane ariko mu byukuri ikituranga ni indangacaciro ziri mu masezerano ya Commonwealth ndetse n’intego y’imiyoborere myiza, igendera ku mategeko ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”
Yavuze ko izi ndangagaciro zikomeza gutuma umuryango wa Commonwealth ukomeza gufungurira imiryango abifuza kuwuha ibitekerezo ndetse n’abifuza kuba abayamuryango bashya.
Perezida Paul Kagame kandi arahita aba umuyobozi wa Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere, akaba yanashyikirijwe inkoni y’uyu muryango.
RADIOTV10