Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icya mbere kiduhuza ni icyongereza ariko ikituranga ni indangagaciro za Commowealth- P.Kagame yatangije CHOGM

radiotv10by radiotv10
24/06/2022
in MU RWANDA
0
Icya mbere kiduhuza ni icyongereza ariko ikituranga ni indangagaciro za Commowealth- P.Kagame yatangije CHOGM
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango wa Commonwealth (CHOGM), avuga ko nubwo ururimi rw’icyongereza ruza ku mwanya wa mbere mu bihuza abagize uyu muryango ariko ikibaranga ari indangagaciro nziza zawo.

Perezida Paul Kagame wafunguye ku mugaragaro ibi bikorwa bya CHOGM bimaze iminsi itanu bitangiye, yavuze ko ari iby’agaciro kuba iyi nama ibaye ku nshuro ya 26 ikaba ibereye mu Rwanda, ikaba ari iya gatandatu ibereye muri Afurika ndetse ikaba iya mbere ibaye kuva Isi yakwadukamo icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe inzego zose.

Yavuze ko kandi iyi nama ari n’umwanya mwiza wo gushimira Umwamikazi Elizabeth II akaba n’umukuru wa Commonwealth.

Ati “Mu myaka 70 amaze ari ku ngoma, Commonwealth yagiye yaguka haba mu mibare y’abanyamuryango ndetse n’intego zayo.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda nk’Igihugu kikiri gishya muri uyu muryango [ni cyo giheruka kuwinjiramo] ndetse kikaba kitarakolonijwe n’u Bwongereza bishimangira amahitamo y’uyu muryango yo guhuza imbaraga mu mpinduka ziganisha Isi aheza.

Yavuze ko uyu muryango wa Commonwealt udasimbura izindi nzego ahubwo ko uzuzuza ndetse ko “ari yo mpamvu dufite abashyitsi b’ingenzi kandi bihariye” nk’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani “kandi ndamushimira kuba yaje kwifatanya natwe.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Commonwealth yifuzwa, ari iza ku isonga mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi aho kubirebera kure.

Yagarutse kuri ibyo bibazo byugarije Isi nk’imihindagurikire y’ikirere ikomeje kugira ingaruka ku birwa ndetse n’Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, avuga ko mu guhangana n’ibi bibazo hakenewe ikoranabuhanga rinagira uruhare mu gutanga imirimo ku rubyiruko rutandukanye.

Ati “Duhujwe n’ururimi duhuriyeho aho Icyongereza kiza ku mwanya wa mbere, wa kabiri, wa gatatu yewe no ku mwanya wa kane ariko mu byukuri ikituranga ni indangacaciro ziri mu masezerano ya Commonwealth ndetse n’intego y’imiyoborere myiza, igendera ku mategeko ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

Yavuze ko izi ndangagaciro zikomeza gutuma umuryango wa Commonwealth ukomeza gufungurira imiryango abifuza kuwuha ibitekerezo ndetse n’abifuza kuba abayamuryango bashya.

Perezida Paul Kagame kandi arahita aba umuyobozi wa Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere, akaba yanashyikirijwe inkoni y’uyu muryango.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yatangirijwemo CHOGM

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + eight =

Previous Post

Abacamanza ba EAC barimo Umunyarwanda bemeje ko u Rwanda rutsinzwe mu kirego rwarezwemo n’Umunya-Uganda

Next Post

Abanyeshuri bose bo mu myaka ibiri y’amashuri bahagaritswe kubera kurwana

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyeshuri bose bo mu myaka ibiri y’amashuri bahagaritswe kubera kurwana

Abanyeshuri bose bo mu myaka ibiri y’amashuri bahagaritswe kubera kurwana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.