Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icya mbere Rusesabagina yavuze ku ifungurwa rye nticyari cyitezwe

radiotv10by radiotv10
16/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icya mbere Rusesabagina yavuze ku ifungurwa rye nticyari cyitezwe
Share on FacebookShare on Twitter

Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha birimo iby’iterabwoba byanatumye hari inzirakarengane z’Abanyarwanda bitaba Imana, akaza kurekurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, bwa mbere yavuze ku ifungurwa rye, avuga ko ryagezweho kubera ubuvugizi n’igitutu by’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu.

Tariki 24 Werurwe 2023, ni umunsi utazibagirana mu mateka y’ubutabera bw’u Rwanda, ubwo Paul Rusesabagina wari warakatiwe gufungwa imyaka 25 na Nsabimana Callixte Sankara wari warakatiwe imyaka 20, ndetse n’abandi bantu 18, basohokaga mu Gereza.

Paul Rusesabagina wari umaze imyaka ibiri n’igice afunzwe, ndetse na Nsabimana Callixte Sankara, barekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ndetse uwo munsi barekuriweho, hanagaragaye amabaruwa bandikiye Umukuru w’Igihugu, basaba imbabazi.

Mu ibaruwa yanditswe na Paul Rusesabagina, yasabaga Umukuru w’u Rwanda guca inkoni izamba, akamurekura kuko ageze mu zabukuru ndetse akaba afite n’uburwayi.

Yavugaga kandi ko naramuka abonye ayo mahirwe, akagera hanze, azaba aciye ukubiri n’ibikorwa bya Politiki by’umwihariko ko ntaho yari kuzongera kugira icyo ahurira na cyo kuri politiki y’u Rwanda.

Gusa Paul Rusesabagina mu byo yatangaje bwa mbere ku ifungurwa rye, yabusanyije n’imbabazi yahawe, ahubwo avuga ko yarekuwe kubera igitutu cyokejwe u Rwanda.

Yabitangarije mu kiganiro cye cyatambutse mu ihuriro ryiswe Oslo Freedom Forum, ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023, aho iki kiganiro cye cyatambutse atahibereye imbonankubone.

Yavuze ko “Ubu ndishyira nkizana kubera ijwi ryanyu ndetse n’ay’abandi benshi nkamwe. Ni ibyishimo n’icyubahiro kuba mbagejejeho ijambo. Igihe nk’iki umwaka ushize, nari ndi muri Gereza.”

Yagarutse kandi ku ruhare rw’abakobwa ba Rusesabagina, barimo Carine Kanimba wakunze kugaragara mu bikorwa byo gusaba ko umubyeyi we arekurwa, ari na we wagize uruhare mu kugira ngo atange ikiganiro muri iri huriro ryateguwe n’Umuryango Human Rights Foundation uharanira Uburenganzira bwa muntu.

Ati “Mwumvise inkuru y’abakobwa banjye banitabiriye Oslo Freedom Forum, mwese mwashyize hamwe mukora ubuvugizi bwo kugira ngo ndekurwe, aho nari mfungiye impamvu za politiki, ku bwanjye mwageze ku ntsinzi.”

Rusesabagina yakomeje avuga ko kuba ubu ari kwidegembya, ngo bigaragaza ko “iyo uhagurukiye icyo wizera, iyo mushyize hamwe kandi mugengwa n’amahame y’uburenganzira bwa muntu na Demokarasi, uratsinda.”

Yakomeje avuga ko ngo hakiri byinshi byo gukora mu gukora ubuvugizi kugira ngo hubahirizwa ayo mahame remezo yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu bice binyuranye muri Afurika yo hagati ndetse n’ahandi.

Iri jambo rya Paul Rusesabagina ryumvikanamo ko yafunguwe kubera ubusabe bw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, mu gihe bizwi ko yafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 3 =

Previous Post

IFOTO: Grealish waciye ibintu kubera kugaragara yaganjijwe n’agatama ubu ahagaze bwuma

Next Post

Abakora akazi gasuzugurwa na bamwe bakavuzeho ibinyuranye n’uko abandi bagakeka

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakora akazi gasuzugurwa na bamwe bakavuzeho ibinyuranye n’uko abandi bagakeka

Abakora akazi gasuzugurwa na bamwe bakavuzeho ibinyuranye n’uko abandi bagakeka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.