Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icya mbere Rusesabagina yavuze ku ifungurwa rye nticyari cyitezwe

radiotv10by radiotv10
16/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icya mbere Rusesabagina yavuze ku ifungurwa rye nticyari cyitezwe
Share on FacebookShare on Twitter

Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha birimo iby’iterabwoba byanatumye hari inzirakarengane z’Abanyarwanda bitaba Imana, akaza kurekurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, bwa mbere yavuze ku ifungurwa rye, avuga ko ryagezweho kubera ubuvugizi n’igitutu by’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu.

Tariki 24 Werurwe 2023, ni umunsi utazibagirana mu mateka y’ubutabera bw’u Rwanda, ubwo Paul Rusesabagina wari warakatiwe gufungwa imyaka 25 na Nsabimana Callixte Sankara wari warakatiwe imyaka 20, ndetse n’abandi bantu 18, basohokaga mu Gereza.

Paul Rusesabagina wari umaze imyaka ibiri n’igice afunzwe, ndetse na Nsabimana Callixte Sankara, barekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ndetse uwo munsi barekuriweho, hanagaragaye amabaruwa bandikiye Umukuru w’Igihugu, basaba imbabazi.

Mu ibaruwa yanditswe na Paul Rusesabagina, yasabaga Umukuru w’u Rwanda guca inkoni izamba, akamurekura kuko ageze mu zabukuru ndetse akaba afite n’uburwayi.

Yavugaga kandi ko naramuka abonye ayo mahirwe, akagera hanze, azaba aciye ukubiri n’ibikorwa bya Politiki by’umwihariko ko ntaho yari kuzongera kugira icyo ahurira na cyo kuri politiki y’u Rwanda.

Gusa Paul Rusesabagina mu byo yatangaje bwa mbere ku ifungurwa rye, yabusanyije n’imbabazi yahawe, ahubwo avuga ko yarekuwe kubera igitutu cyokejwe u Rwanda.

Yabitangarije mu kiganiro cye cyatambutse mu ihuriro ryiswe Oslo Freedom Forum, ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023, aho iki kiganiro cye cyatambutse atahibereye imbonankubone.

Yavuze ko “Ubu ndishyira nkizana kubera ijwi ryanyu ndetse n’ay’abandi benshi nkamwe. Ni ibyishimo n’icyubahiro kuba mbagejejeho ijambo. Igihe nk’iki umwaka ushize, nari ndi muri Gereza.”

Yagarutse kandi ku ruhare rw’abakobwa ba Rusesabagina, barimo Carine Kanimba wakunze kugaragara mu bikorwa byo gusaba ko umubyeyi we arekurwa, ari na we wagize uruhare mu kugira ngo atange ikiganiro muri iri huriro ryateguwe n’Umuryango Human Rights Foundation uharanira Uburenganzira bwa muntu.

Ati “Mwumvise inkuru y’abakobwa banjye banitabiriye Oslo Freedom Forum, mwese mwashyize hamwe mukora ubuvugizi bwo kugira ngo ndekurwe, aho nari mfungiye impamvu za politiki, ku bwanjye mwageze ku ntsinzi.”

Rusesabagina yakomeje avuga ko kuba ubu ari kwidegembya, ngo bigaragaza ko “iyo uhagurukiye icyo wizera, iyo mushyize hamwe kandi mugengwa n’amahame y’uburenganzira bwa muntu na Demokarasi, uratsinda.”

Yakomeje avuga ko ngo hakiri byinshi byo gukora mu gukora ubuvugizi kugira ngo hubahirizwa ayo mahame remezo yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu bice binyuranye muri Afurika yo hagati ndetse n’ahandi.

Iri jambo rya Paul Rusesabagina ryumvikanamo ko yafunguwe kubera ubusabe bw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, mu gihe bizwi ko yafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 4 =

Previous Post

IFOTO: Grealish waciye ibintu kubera kugaragara yaganjijwe n’agatama ubu ahagaze bwuma

Next Post

Abakora akazi gasuzugurwa na bamwe bakavuzeho ibinyuranye n’uko abandi bagakeka

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Abageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa muri gahunda...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
1

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 irashinja Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakora akazi gasuzugurwa na bamwe bakavuzeho ibinyuranye n’uko abandi bagakeka

Abakora akazi gasuzugurwa na bamwe bakavuzeho ibinyuranye n’uko abandi bagakeka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.