Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Icyakorerwaga abasanzwe mu rugo rw’umuturage bazirikishije iminyururu n’ingufuri kiratangaje

radiotv10by radiotv10
17/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Icyakorerwaga abasanzwe mu rugo rw’umuturage bazirikishije iminyururu n’ingufuri kiratangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rugo rw’umuturage mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, bahasanze abaturage babiri bari baziritse barimo uwari uzirikishije iminyururu n’ingufuri, aho bivugwa ko uru rugo ari urw’umuvuzi gakondo wabavuraga imyuka mibi yabasaritse.

Abasanzwe muri uru rugo ruherereye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Ruganda, mu Murenge wa Muhondo, barimo umuhungu witwa Emmanuel Uwimpuwe w’imyaka 26 y’amavuko.

Uyu muhungu ukomoka mu Mujyi wa Kigali, bamusanze aziritse ku kiraro, n’iminyururu ndetse n’ingufuri ku buryo n’amaboko ye yari yaratangiye kwangirika kubera uburyo bari baramukanyagiye ku kiraro kiri mu rugo rw’uyu muturage bivugwa ko ari umuvuzi gakondo.

Nanone kandi muri uru rugo hari harimo umukecuru witwa Soline Mukamusoni w’imyaka 60 y’amavko we waje aturuka mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke.

Aba bombi babasanze mu rugo rw’uyu muvuzi gakondo witwa Bizimana Claver wiyita ko ari umuvuzi gakondo, wavuze ko yari ari guha ubuvuzi aba baturage.

Evergiste Gasasa uyobora Umurenge wa Muhondo uherereyemo urugo rw’uyu muvuzi gakondo, yatangaje ko amakuru yatanzwe, avuga ko aba baturage bari bamaze ibyumweru bibiri muri uru rugo.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo yavuze ko nyiri uru rugo basanzemo abaturage baboshye “yavugaga ko yari ari kubavura imyuka mibi.”

Ubwo aba bantu batahurwaga, uyu muvuzi gakondo yahise atabwa muri yombi, akaba acumbikiwe kuri polisi ya Rushashi, naho uwari uzirikishije iminyururu we akaba yahise abohorwa.

Abavuzi gakondo bagiye bavugwaho ibikorwa nk’ibi bihonyora uburenganzira bw’abantu, bakazirika abaturage baba bafite uburwayi babazaniye byumwihariko aba bafite ibibazo byo mu mutwe.

Inzego z’ubuzima na zo zakunze gukangurira abaturage guca ukubiri no kujya kwiyambaza abavuzi gakondo kuko uretse kuba ubuvuzi bwabo butizewe ariko buba bunashobora kuviramo impfu abantu babo.

Uyu musore bamusanze baramuzirikiye ku kiraro nk’itungo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − twelve =

Previous Post

Kayonza: Amayobera ku murambo w’umukobwa basanze mu muhanda bamwambuye imyenda

Next Post

The Ben na Pamella bakomeje gutanga Isomo ry’urukundo

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
The Ben na Pamella bakomeje gutanga Isomo ry’urukundo

The Ben na Pamella bakomeje gutanga Isomo ry’urukundo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.