Nyuma yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yanditse ubutumwa yibasira Ubuyobozi bwa Qatar abunenga uburyo ngo bwakoresheje ububasha bwabwo n’amafaranga kugira ngo Leta Zunze Ubumwe za America zidafatira ingamba u Rwanda, Perezida Evariste Ndayishimiye yamukosoye, anatanga umucyo, abishimirwa na Guverinoma ya Qatar.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr Edouard Bizimana, yanenze Guverinoma ya Qatar, ngo kuko ikoresha inzira zitari zidakwiye mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu butumwa bwe, Dr Edouard Bizimana yanditse avuga ko ngo u Rwanda rwakoreye uburyarya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, ariko ngo rukaba rukomeje kurenga ku masezerano y’Amahoro y’i Washington D.C.
Yakomeje agira ati “Ni ngombwa kwerekana uruhare rubi bwa Qatar mu gukoresha ububasha bwayo n’amafaranga mu kubuza America gufata ingamba.”
Ubu butumwa bwaje gusibwa kuri konti y’uyu ukuriye Dipolomasi y’u Burundi, bwakurikiwe n’ubwa Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye wabaye nk’ukebura uyu munyapolitiki, aboneraho gushimira ahubwo kiriya Gihugu cya Qatar.
Perezida Ndayishimiye we yanditse ati “U Burundi bwakomeje gushimira umubano mwiza kandi urambye hagati yabwo na Qatar, kimwe n’uruhare rw’ingenzi rwa Qatar mu bikorwa by’ubuhuza muri DRC.”
Yaboneyeho gukosora umwe mu bagize Guverinoma ye wari wibasiye Qatar, ati “Ni ngombwa kugaragaza umucyo ku myumvire itari yo n’ubutumwa buhabanye n’ukuri burebana n’uruhare rwa Qatar mu iterambere no kubaka amahoro.”
Nyuma y’ubu butumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi; yamushimiye.
Na we yanditse ubutumwa agira ati “Urakoze Nyakubahwa Perezida ku bwo gutanga umucyo ndetse no kudushimira. Binyuze mu mahame shingiro yayo, Leta ya Qatar ikomeje kurangwa n’ubunyangamugayo mu ntego yayo mu kubaka amahoro, mu buhuza ndetse no mu gushaka umuti w’amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro, kandi izakomeza kugira uruhare rufatika hagati yayo n’abafatanyabikorwa bose bayo mu gutanga inkunga y’ituze n’amahoro arambye.”
Guverinoma ya Qatar ikomeje kuyobora ibiganiro bihuza Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’Ihuriro AFC/M23, ikaba yaranagize uruhare mu biganiro byahuje DRC n’u Rwanda, byavuyemo amasezerano y’amahoro y’i Washington D.C.



RADIOTV10








