Icyakurikiye ubwo basangaga mu nzu y’umuturage uwo batazi afite intwaro gakondo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, abaturage basanze umuntu badasanzwe bazi muri ako gace, mu nzu ya mugenzi wabo, afite inyundo n’icyuma, bikekwa ko yari aje kwiba.

Uyu muturage wasanzwe mu nzu ahagana saa tatu z’ijoro zishyira saa yine kuri uyu wa 30 Mutarama 2023, yafashwe n’abaturage bo mu Mudugudu wa Ngoma mu Kagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze ahari hafatiwe uyu mugabo, yasanze afite icyoba, avugana umushyitsi ururimi rutava mu kanwa, mu gihe abaturage bari bamufashe bo bavugaga ko yari aje kwiba.

Nyiri uru rugo bamusanzemo, yavuze ko na we yamenye ubu bujura ahurujwe n’abaturage akihutira kuza kureba uyu muturage bakekaho ubujura wari wamaze gufata ibikoresho byinshi ngo abyibe.

Ati “Ibi muri kubona hano ni bicye, yari yatwaye byinshi kuko n’uburiri yashatse gusohora matela iramunanira, kuko uko yari imeze si ko nyisanze.”

Umuturage wo muri aka gace wabonye bwa mbere uyu mugabo bakekaho ubujura, avuga ko yaje mu rugo rw’uyu wari wibwe, yasuhuza, akikirizwa n’undi.

Ati “Naje nje gusuhuza Gikwete [nyiri urugo rwari rwibwemo ibikoresho] mpamagaye Gikwete nti ‘yewe Gikwete’ numva hitabye umuntu ntazi ijwi rye, mbona arasohotse, ati ‘ni ibiki ni ibiki?’ mpita mbikeka ko ari igisambo.”

Uyu muturage avuga ko yabanje gufatana mu mashati n’uyu bakekaho ubujura, agahita atabaza n’abandi baturage bakihukira kuhagera, bagasanga ni ubwa mbere bamuciye iryera muri aka gace.

Umunyamakuru ubwo yagerega ahari hafatiwe uyu bita igisambo, yasuhuje uyu mugabo amusubizanya ubwoba bwinshi, yumvikana nk’uri gutegwa, ahita amubwira ko abaturage bamurenganyije.

Ati “Ni umuntu wari untumye, baba baramfashe barankubita ngo nari nje kwiba.”

Icyakoze aba baturage bavuga ko izi ngeso z’ubujura bumaze kokama muri aka gace, zitizwa umurindi no kuba abafashwe badafungwa ngo bamaremo kabiri, kuko ubuyobozi buhita bubarekura.

Umwe ati “Baragifata nk’uyu munsi, bakigeza kuri Polisi bakongera bakakirekura nta n’umwaka nibura kimazemo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yamenyesheje RADIOTV10 ko abaturage benshi bakunze gufata ukekwaho ubujura ntibajye gutanga ikirego.

Mu butumwa bwanditse, CIP Mucyo Rukundo yagize ati “Nta muntu ufatwa ngo arekure, cyeretse iyo habuze ibimenyetso bihagije byo kumushinja, cyangwa se ashobora kurekurwa iyo yumvikanye n’uwo yahemukiye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko iyo umuntu yafatiwe mu cyuho yiba nka kuriya, uwo yibaga aba akwiye gukurikirana no mu butabera, akajya no kumushinja kugira ngo inzego z’ubutabera zisoze akazi kazo.

DORE UKO BYAGENZE MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru