Inkuru nziza yerecyeye ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangajwe ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, byagabanutse ugereranyije n’ibyari biherutse gutangazwa mu kwezi k’Ukuboza 2022.

Ibi biciro bishya bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane tariki 02 Gashyantare 2023, bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro RURA, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023.

Izindi Nkuru

Igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenza amafaranga 1 544 Frw kuri Litiro mu gihe icyaherukaga cyatangiye kubahirizwa tariki 05 Ukuboza 2022, Lisansi yari yashyizwe ku 1 580 Frw. Ni ukuvuga ko cyagabanutseho amafaranga 36 Frw.

Muri ibi biciro bishya kandi; litiro ya Mazutu yo ntigomba kurenza 1 562 Frw, ivuye ku 1 587 Frw yari iriho kuva tariki 05 Ukuboza 2022. Yo yagabanutseho amafaranga 25 Frw. Ibi biciro bishya bizubahirizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.

Itangazo rya RURA risoza rigira riti “Iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.”

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatangiye gutumbagira cyane kuva haduka intambara iri kubera muri Ukraine, ihuza iki Gihugu n’u Burusiya.

Kuva muri Kamena umwaka ushize wa 2022 byarushijeho kuzamuka kuko ku nshuro ya mbere mu Rwanda byageze mu gihumbi na maganatanu aho kuva tariki 10 Kamena 2022, litiro ya Mazutu yakandagiye mu 1 503 Frw, naho Lisansi yo ikaba yari yashyizwe ku 1 460 Frw. Byari byo biciro bya mbere byo hejuru by’ibikomoka kuri Peteroli byari bibayeho mu Rwanda.

Icyo gihe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest agaruka ku mpamvu y’itumbagira rikabije ry’ibiciro ryari riri kuba muri icyo gihe, yavuze ko iyi ntambara yatumye Ibihugu by’i Burayi byinshi byajyaga kugura Ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya, bijya kuyigura mu kigobe cy’Abarabu ari na ho u Rwanda rusanzwe rubigura, bigatuma Ibihugu byinshi bigonganira kuri iri soko rimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru