Mu mukino warebwe na S.Lt Ian Kagame Abajepe bagenzi be begukanye igikombe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’umutwe w’ingabo z’u Rwanda zirinda Perezida wa Repubulika n’Abayobozi Bakuru, yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwizihiza ubutwari mu marushanwa ya gisirikare (Inter-force competition Heroes Cup).

Ni irushanwa ryasojwe kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama mbere y’amasaha macye ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihize umunsi mukuru w’Ubutwari.

Izindi Nkuru

Uyu mukino wabereye mu Karere ka Bugesera, witabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego nkuru z’Igihugu nka Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira ndetse n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda nk’Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe usanzwe anazwiho gukunda ibikorwa bya Siporo.

Uyu mukino kandi wanarebwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura ndetse n’abandi Bagaba Bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, abandi bajenerali banyuranye.

Harimo kandi abasirikare bakuru barimo n’abayobozi b’imitwe inyuranye y’Igisirikare cy’u Rwanda, nka Maj Gen Will Rwagasana uyobora umutwe w’abasirikare barinda Perezida wa Repubulika n’abayobozi bakuru.

Sous Lieutenant Ian Kagame na we uherutse kwinjira mu mutwe w’Ingabo zirinda abayobozi bakuru, na we yari yaje gushyigikira ikipe ya bagenzi be yanakinnye uyu mukino wa nyuma wayihuje n’ikipe y’umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Operation Forces).

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, abakinnyi b’ikipe y’umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’Igihugu, yatangiye yotsa igitutu ikipe ya Special Operation Forces ndetse iza no kubona ibitego bibiri byinjiye mu gice cya mbere cy’uyu mukino.

Ikipe ya Special Operation Forces na yo yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura igerageza gusatira iya Republican Guard ndetse iza no kuyigombora igitego kimwe ariko ntiyabasha kwishyura icya kabiri, kuko umukino warangiye ari ikipe ya Republican Guards itsinze 2-1 Special Operation Forces.

Ikipe ya RG yegukanye igikombe
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yarebye uyu mukino
Abayobozi mu gisirikare cy’u Rwanda barebye uyu mukino
S.Lt Ian Kagame na we yaje kuwureba

Abajepe bashyigikiye bagenzi babo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru