Umunya-Maroc wabiciye bigacika mu cy’Isi yegukanywe n’ikipe imwe mu zahise zimubengukwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Umunya-Maroc Azzedine Ounahi wigaragaje mu gikombe cy’Isi cya 2022, yabonye ikipa nshya yo mu Bufaransa ari yo ya Olympique de Marseille avuye mu ikipe yitwa Angers.

Uyu Azzedine Ounahi w’imyaka 22 y’amavuko, yerecyeje muri iyi kipe nyuma yo gufasha ikipe ye y’igihugu ya Maroc bakagera muri 1/2 cy’igikombe cy’isi 2022.

Izindi Nkuru

Kubera uburyo yigaragaje muri iki gikombe cy’Isi, yatangiye kwifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Leicester City, Leeds United, Napoli, FC Barcelone na Olympique de Marseille.

Mu yandi makipe byavuzwe ko yifuje uyu Munya-Maroc Azzedine Ounahi, harimo Paris Saint Germain, gusa Fabrizio Romano, Umunyamakuru w’inararibonye mu bijyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, yaje guhakana aya makuru.

Ibi byatumye umuyobozi w’ikipe ya Angers, Saïd Chabane, w’imyaka 58, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya RTL, yemeza ko Azzedine Ounahi yifuzwa n’amakipe menshi arimo ayo mu Butaliyani, Espagne, u Bwongereza n’u Bufaransa gusa yongeraho ko nibatabona amafaranga bifuza kuri Azzedine Ounahi, bizarangira agumye muri Angers.

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, ni bwo Azzedine Ounahi, wari usanzwe akinira Angers, ku mugaragaro, yerecyeje mu ikipe ya Olympique de Marseille ku masezerano y’imyaka 4 n’igice atanzweho amafaranga asaga miliyoni 10 z’ama Euros.

Antha BIGANIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru