Hatangajwe ibihano byahawe Kiyovu kubera ibitutsi nyandagazi by’abafana bayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryatangaje ibihano byafatiwe ikipe ya Kiyovu Sports, nyuma yuko bamwe mu bafana bayo bibasiye umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Rhadia Salma, bakamutuka ibitutsi birimo n’imvugo nyandagazi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, rivuga ko komisiyo ishinzwe imyitwarire “ihanishije Kiyovu Sports kuzakina umukino umwe bazakira nta bafana bari ku kibuga bakimara kumenyeshwa iki cyemezo.”

Izindi Nkuru

Ni icyemezo cyashingiye ku isesengura rwakozwe n’iyi komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA nyuma yuko yakiriye dosiye y’ikibazo cya bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports batutse umusifuzi Mukansanga Rhadia Salma nyuma y’umukino yayoboye wahuzaga iyi kipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United wabaye tariki 20 Mutarama 2023.

Nyuma y’uyu mukino, bamwe mu bafana ba Kiyovu batutse Mukansanga ibitutsi birimo n’ibikojeje isoni bidakwiye mu ndangagaciro nyarwanda.

Muri iri sesengura, Komisiyo ishinzwe imyitwarire, yaboneyeho no kuganira n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukavuga ko na bwo bwababajwe n’iriya myitwarire igayitse yagaragajwe na bariya bafana.

Aba bayobozi ba Kiyovu Sports bagaragarije iyi komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imyitwarire ko ubuyobozi bwafashe iya mbere mu kwamagana ku mugaragaro iriya myitwarire ndetse ko komite ihagarariye abafana yasohoye itangazo ryamagana iriya myitwarire banasaba imbabazi.

Ibi bihano bya FERWAFA bigiye hanze nyuma y’iminsi micye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutaye muri yombi abafana batandatu bakurikiranyweho ibyaha bibiri bifitanye isano n’iriya myitwarire yagaragajwe na bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports.

Aba bafana batawe muri yombi ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imvugo zirimo ibitutsi bigize icyaha cyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyaha cy’ivangura.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kanakuze salumu says:

    Ariko bagahita bafungurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru