DRC: Podium yagombaga kuzifashishwa na Papa yahanutse bitunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mbere y’amasaha macye ngo Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis agera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahitegeye [podium] yagombaga kuzifashisha, yahanuwe n’imvura, aho bivugwa ko abayubatse bari bayisondetse.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, habura umunzi umwe ngo Papa Francis atangirire uruzinduko muri Sudani y’Epfo no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Mu gihe imyiteguro yo kwakira uyu mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, irimbanyije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haje kuzamo kidobya.

Umunyamakuru wo muri iki Gihugu witwa Rodriguez Katsuva yatangaje ko “Podium yagombaga kuzakira Papa yasenywe n’imvura. Mbere y’amasaha ngo Nyirubutungane ahagere.”

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko iri senyuka rya Podium nanone ryatewe n’iyubakwa ryayo rififitse, akavuga ko ibi bitari bikwiye kuba nubwo muri iki Gihugu hamenyerewe ibidatunganye ariko bitari bikwiye kuba kuri nyirubutungane.

Avuga ko hari amakuru avuga ko umwe mu banyabubasha, yariye amafaranga yagombaga gukoreshwa mu bikorwa byo kwitegura kwakira Papa Francis.

Abasesenguzi bibaza iyo iyi podium iza kugwa Papa ayiriho, icyo byari gucura, n’isura byari gusiga kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruhando mpuzamahanga.

Papa Francis agiye gusura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe iki Gihugu kimaze iminsi kibasiwe n’ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwacyo, aho umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC mu mirwano.

Iyi podium yahanutse
Igisenge cyangiritse

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru