Abigiye kuri Buruse ya Leta banze kwishyura basabwe kurya bari menge ko hari ikibategereje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, ivuga ko hari abize ku nguzanyo ya Leta, ubu bakaba bari no mu myanya myiza ariko banze kwishyura, gusa ikavuga ko bitinde bitebuke bose bagomba kuzishyura ndetse ko hari n’ibyo bashobora kuzakomwaho mu gihe batarishyura.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 ubwo hamenyekanishwaga itegeko rishya rijyanye no kwishyuza abantu bose bize bahawe inguzanyo y’inkunga ya Leta.

Izindi Nkuru

Imyaka itandatu irashize Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere DRB ihawe umukoro wo kwishyuza amafaranga Leta yatanze ku banyeshuri bize muri kaminuza ku nguzanyo ya Leta kuva mu myaka 37 ishize.

Ni amafaranga yatanzwe ku banyeshuri aherekejwe n’amabwiriza y’uburyo butatu butandukanye bijyanye n’igihe bigiye.

Ariko icyo bahuriraho ni uko batishyura nubwo hatagaragazwa umubare w’abari mu mpapuro z’abo basabwa kwishyura.

BRD ivuga ko kuva muri 2016 ihawe izi nshingano zo kwishyuza izi nguzanyo, imaze kwishyuza abantu ibihumbi 29, bishyuye miliyari 21 Frw.

Iyi banki itangaza ko abatari bishyura ari bo benshi, kandi ko hari gukorwa igikorwa cyo kubamenya, kandi ko nibamara kuboneka, hari itegeko ryamaze kwemezwa ribaha imbaraga zo kwishyura ku ngufu ndetse bigaherekezwa n’ibihano.

Umuyobozi Mukuru w’ Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Dr. Rose Mukankomeje avuga ko hari n’abanze kwishyura kandi bari mu myanya myiza bahembwa agatubutse.

Avuga ko abantu banze kwishyura ari benshi kandi ko mu gihe bakwishyura byatanga umusanzu mu gutanga inguzanyo zafasha barumuna babo cyangwa abana babo na bo kuba bakomeza amasomo.

Ati “Abantu bose bishyuriwe, ni benshi kandi, bari mu myanya myiza hari n’abari mu rwego bita informal, hari abacururiza mu kirere na ba bandi ba mituyu. Buri muntu wese niyo twashyiramo rimwe buri wese agenda yishyura, rwose dushobora kuba twabona amafaranga menshi tukaba twafasha abana bacu.”

Dr Mukankomeje avuga ko hari n’abagaruka bagasaba inguzanyo yo kujya kwiga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, kandi batarishyura n’ayo bishyuriwe mu bindi byiciro.

Ati “Tukamubaza tuti ‘none se wishyuriwe nande?’ ati ‘nishyuriwe na Leta’ tuti ‘warishyuye se?’ ati ‘Oya, nta mafaranga ndabona’. None se hari umuntu uguhera ideni ku rindi?”

Uyu muyobozi w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza, akomeza aburira abanze kwishyura ko igihe kizagera bakishyuzwa.

Ati “Ntacyo bitwaye, ideni ntirisaza, cyakora ntabwo tuzaryishyuza umwana kubera ko se yananiwe kwishyura, tuzaryishyuza wa wundi wabonye umurimo. Ariko hari n’igihe hazagera wajya gusaba ideni muri BRD cyangwa mu yindi banki y’ubucuruzi, basanga ufite ideni ryo kuba warize na byo bikaba byagukanda.”

BRD igira inama umuntu wese uzi ko yize ku nguzanyo ya Leta, yaba ufite akazi n’utagafite, bose bakwiye kwimenyekanisha mu gihe bamaze imyaka ibiri bararangije kwiga.

Iyi Banki ivuga ko uburyo bushya bwashyizweho, buzayifasha gukurikirana abantu bose barebwa no kwishyura izi nguzanyo, ku buryo mu minsi iri imbere bazajya babimenyeshwa.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru