Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bwa mbere ibikomoka kuri Peteroli byageze mu 1.500Frw…Impamvu byazamutseho amafaranga menshi bitagezeho mbere

radiotv10by radiotv10
10/06/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Bwa mbere ibikomoka kuri Peteroli byageze mu 1.500Frw…Impamvu byazamutseho amafaranga menshi bitagezeho mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva kuri uyu wa 10 Kamena 2022, Mazutu iraba igura 1 503 Frw kuri Litiro imwe naho Lisansi igure 1 460 Frw, nyuma yuko hatangajwe ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bizamutse bikagera mu mafaranga menshi bitigeze bigeraho mbere mu Rwanda.

Ibi biciro bishya, byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022 mu gihe ibyaherukaga byari byatangajwe mu ntangiro za Mata 2022 aho Lisansi yari yashyizwe ku 1 359 Frw ivuye ku 1 256 Frw naho Mazutu yo yavuye ku 1 201 igera ku 1368 Frw.

Ibiciro bishya byatangajwe kuri uyu wa 09 Kamena bigomba kubahirizwa mu gihe cy’amezi abiri uhereye none ku ya 10 Kamena, bigaragaza ko Lisansi izajya igura 1 460 Frw ni ukuvuga ko yiyongereyeho amafaranga 101 naho Mazutu yashyizwe ku 1 503 Frw ikaba yiyongereyeho 135 Frw.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana avuga ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse ariko Leta yongeye gushyiramo nkunganire kugira ngo ibiciro by’ingendo bitazamuka bikaba byagira ingaruka ku mibereho y’abaturarwanda.

Dr Ernest Nsabimana uvuga ko kuva muri Gicurasi umwaka ushize, Leta y’u Rwanda yagiye ishyira nkunganire muri ibi bijyanye n’ibikomoka kuri Peteroli, yavuze ko n’ubu iyo itayashyiramo, ibi biciro byari kuzamuka kurusha uko byazamutse.

Ati “N’ubwu byari byazamutse cyane ariko Leta yigomwe hafi amafaranga 200 kuri buri litiro yaba iya Mazutu cyangwa iya Lisansi.”

Agaruka kuri ibi biciro bishya, Dr Nsabimana yagize ati “Ni ukuvuga ngo Mazutu irazamukaho amafaranga 135 aho kugira ngo ibe yazamutseho amafaranga 351 naho lisansi yo izamukeho amafaranga 101 aho kugira ngo ibe yazamutseho amafaranga 317.”

Yavuze ko ibi byatumye muri aya mezi abiri [Kamena (06) na Nyakanga (07)] Leta izigomwa Miliyari 14,4 Frw.

 

U Rwanda rwagonganiye ku isoko n’Abanyaburayi

Dr Ernest Nsabimana wagarukaga ku mpamvu zateye iri zamuka, yavuze ko ubusanzwe u Burusiya ari Igihugu cya gatatu ku Isi mu gucuruka Peteroli nyinshi kandi ubu kikaba gihugiye mu ntambara na Ukraine.

Ibihugu byinshi by’i Burayi byari bisanzwe bikoresha Peteroli yaturugaka mu Burusiya aho byahakuraga igera kuri 40% none bikaba byagiye kubishakira ahandi.

Dr Nsabimana avuga ko iyi ntambara y’u Burusiya na Ukraine ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, yavuze ko Ibihugu by’i Burayi ubu na byo biri kujya gukura ibikomoka kuri Peteroli mu kigobe cy’Abarabu.

Ati “Ubu byaje kuyikura mu Kigobe cy’Abarabu ari na ho ibihugu byacu byo mu karere harimo n’u Rwanda natwe dukura ibikomoka kuri Peteroli, ubwo ni ukuvuga ko Ibihugu byinshi byo mu Burayi ndetse n’ibindi twagonganiye kuri iryo soko, ibyo bigahita bituma ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bizamuka cyane.”

Izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli, rikunze kuba iturufu y’abacuruzi bagahita buriza ibiciro by’ibicuruzwa, gusa Guverinoma y’u Rwanda yasabye abacuruzi kutaba ba rusahurira mu nduru kuko ariya mafaranga Leta yigomwe ari ukugira ngo ibiciro by’ibicuruzwa bitazamuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Abasirikare ba FARDC bafashwe mpiri na M23 bashimangiye ko bari gukorana na FDLR

Next Post

Rubavu: Mu Murenge umwe nyuma yuko Umuyobozi uburiwe irengero noneho habuze umuturage

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Mu Murenge umwe nyuma yuko Umuyobozi uburiwe irengero noneho habuze umuturage

Rubavu: Mu Murenge umwe nyuma yuko Umuyobozi uburiwe irengero noneho habuze umuturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.