Icyapa cy’ifoto ya Jennifer Lopez yambaye ubusa buriburi cyateje sakwesakwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impaka zabaye ndende ku mbuga nkoranyambaga kubera icyapa kiriho ifoto y’Umuhanzikazi Jennifer Lopez yambaye ubusa buriburi cyamanitswe i Los Angeles mu gihe uyu mugore yibereye mu kwezi kwa buki n’umugabo we Ben Affleck.

Jennifer Lopez wibereye i Paris mu Bufaransa mu kwezi kwa buki, yazamuye impaka mu Gihugu cye muri Leta Zunze Ubumwe za America i Los Angeles kubera iki cyapa kinini cya metero zigera muri 18 kihamanitse.

Izindi Nkuru

Iki cyapa cyagaragaye i Los Angeles kuri uyu wa Mbere, kigaragaza Jennifer Lopez yambaye ubusa buriburi, ni icyo kwamamaza amavuta ye azwi nka ‘booty balm’.

Ni icyapa cyarangaje abatari bacye kubera uburyo uyu mugore w’imyaka 53 yemeye kujya ku karubanda yambaye ubusa ndetse bukaba bugiye hanze ari mu kwezi kwa buki n’umugabo we mushya.

Jennifer Lopez wanagize isabukuru y’imyaka 53 ku ya 24 Nyakanga 2022, yahise anatangiza ibikorwa byo kwamamaza aya mavuta ye ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho, yagize ati “Twita cyane ku ruhu rwacu wo mu maso ariko rimwe na rimwe ntiduhe agaciro umubiri wacu, ni iby’ingenzi kuri njye gutangiza uburyo bwo kwita ku ruhu.”

Iki cyapa cyateje imagarara

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru