Hamenyekanye umubare w’abamaze kuburira ubuzima mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yabereye i Goma muri iki Gihugu, yaguyemo abantu batanu, ikomerekeramo abandi benshi.

Iyi myigaragambyo yafashe indi sura kuva kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yagaragayemo Abanye-Congo bafite umujinya mwinshi bigabije ibiro bya MONUSCO bakabitera ndetse bakanamena zimwe mu nzu zabyo.

Izindi Nkuru

Ibiro bya MONUSCO i Goma ahabereye imyigaragambyo idasanzwe kuri uyu wa Mbere, biri mu byangijwe n’abigaragambya, babyinjiyemo bakanasahura bimwe mu bikoresho basanzemo.

Umwe mu bakozi ba MONUSCO i Goma, yabwiye RADIOTV10 ko abigaragambyaga bari bafite umujinya udasanzwe ubwo bazaga bakamena ibiro by’abakozi bakabyigabiza.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “I Goma Nibura abantu batanu bitabye Imana, abandi bagera muri mirongo itanu barakomereka.”

Yavuze ko Guverinoma ya Congo iri kuvugana n’ubuyobozi bwa MONUSCO kugira ngo hakomeze hakusanywe imibare y’abagizweho ingaruka n’iyi myigaragambyo ndetse n’ibikoresho byaba byahangirikiye.

Muyaya wavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abakozi ba MONUSCO bahagaritse akazi kubera iyi myigaragambyo kugira ngo bagasubiremo, yanagize icyo avuga ku masasu yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Yavuze ko ari amasasu yarashwe yo gutatanya abigaragambya mu rwego rwo kuburizamo ibi bikorwa byo kubangamira MONUSCO.

Yagize ati “Guverinoma yasabye igisirikare n’Igipolisi by’Igihugu guhagarara bwuma mu kugarura ituze mu Mujyi wa Goma.”

Ubwo iyi myigaragambyo yari irimbanyije mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Mbere, Patrick Muyaya, yari yavuze ko Guverinoma ibabajwe n’ibyakozwe aba baturage ndetse ko ababigizemo uruhare bose bagomba guhabwa ibihano byihanukiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru