Icyatumye umuhanzi w’ikirangirire atera utwatsi miliyari 5Frw yo kuririmbira i Dubai cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy ugezweho muri iyi minsi, yatangaje icyatumye atera utwatsi miliyoni 5 USD yahabwaga ngo akorere igitaramo i Dubai.

Burna Boy avuga ko yanze kuririmba mu mujyi wa Dubai kuko muri uyu mujyi batemerera abantu kunywera itabi n’urumogi ahantu hahurira abantu benshi.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’umujyi wa Dubai bwashyizeho itegeko ribuza abantu kunywera itabi n’urumogi ahaparikwa imodoka, ku mucanga n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.

Burna Boy wagomaga gutaramira muri uyu mujyi yanemerewe miliyoni 5 USD, avuga ko yabyanze kuko ataririmbira ahantu batamwemerera kunywa itabi.

Uyu muhanzi uzwiho kunywa itabi ryinshi yanze amafaranga kuko yumva yaba ari kubangamirwa, ndetse n’abitabiriye icyo gitaramo bakaba batari kuzabasha kwisanzura ngo bitumurire agatabi.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Comments 1

  1. akimana says:

    ese nibyo kuryamana numukunzi wae mutaraban

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru