Icyemezo cyafatiwe Amavubi cyari gitegerejwe na benshi cyaje ari urucantege

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru, yari yarezwe muri CAF, yamenyeshejwe icyemezo yafitiwe cyo kuba yatewe mpaga ku bwo gukinisha umukinnyi utari ubyemerewe mu mukino yahuyemo na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Ni icyemezo cyatangajwe mu ijoro ryacyeye, nyuma yuko ikipe ya Benin yari yareze u Rwanda ko rwakinishije umukinnyi Muhire Kevin mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali tariki 29 Werurwe 2023.

Izindi Nkuru

Nyuma y’uyu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Benin 1-1, umutoza wa Benin, Umudage Gernot Rohr yahise atangaza ko bagiye gutanga ikirego kuko Amavubi yakinishije umukinnyi wari ufite amakarita abiri y’umuhondo; iyo yaherewe mu mukino u Rwanda rwahuyemo na Senegal ndetse n’iyo mu mukino ubanza na Benin wabereye i Cotonou.

Icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) dufitiye Kopi, cyivuga ko “ku bw’izo mpamvu, hagendewe ku mucyo watanzwe kuri iki kibazo, akanama nkemurampaka k’imyitwarire, kanzuye ko: Hafatwa ibihano ku Rwanda rugaterwa mpaga ku mukino wa nimero 108 wo gushaka itike ya CAN ya 2023.”

Uyu mwanzuro ukomeza uvuga ko ubwo Rwanda rutsinzwe ibitego 3-0 kuri penaliti hagendewe ku ngingo y’ 105 y’amategeko agenga imyitwarire, ugasoza uvuga ko iki cyemezo kitajuririrwa.

Ikipe yabanjemo ubwo Amavubi yakinaga na Benin
Abari babanjemo ku ruhande rwa Benin

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru