Icyemezo gishya cya KNC wari uherutse gutangaza ko asheshe ikipe ye ya Gasogi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yisubiyeho ku cyemezo cyo gusesa iyi kipe, yemera kuyigumisha muri Shampiyona.

Ni nyuma y’iminsi micye KNC atangaje ko asheshe iyi kipe yashinze, nyuma y’uko yongeye kunenga imisifurire ndetse n’izindi nenge yakunze kuvuga muri ruhago nyarwanda, we akunze kwita “umwanda.”

Izindi Nkuru

Mu kiganiro yagiranye na Radio 1 asanzwe anabereye umuyobozi kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, KNC yatangaje ko umukino uzahuza Gasogi Unite na Kiyovu Sports uteganyijwe ejo ku wa Gatandatu, bazawukina.

Gusa ngo nubwo yemeye ko ikipe ye iguma muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yavuze ko bakomeej gusaba ko amakosa akomeje kugaragara mu mupira w’amaguru, akosorwa, bitaba ibyo n’ubundi agahagarika ikipe ye.

Icyemezo cyo gusesa Gasogi United, KNC yari yagitangaje ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, ubwo iyi kipe ye yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0 muri Shampiyona y’u Rwanda, ariko we akavuga ko ikipe ye yibwe ikimwa amahirwe arimo na penalitiki.

Nyuma y’umunsi umwe atangaje iki cyemezo, KNC kandi yari yabiwye RADIOTV10 ko akigikomeye ndetse ko adashobora kwisubira, gusa nyuma yumvikanye avuga ko mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupra w’Amaguru ryamuganiriza ku bibazo yakunze kuvuga, ntacyamubuza kwemera ibiganiro.

Jimmy NDAYIZIGIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru