Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba muri Congo basaba Leta yabo

radiotv10by radiotv10
05/02/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Icyo abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba muri Congo basaba Leta yabo
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 werekanye abandi basirikare b’u Burundi wafatiye ku rugamba, basobanura uko bajyanywe mu mirwano, banasaba Leta y’Igihugu cyabo kuganira na M23, kugira ngo ibarekure.

Aba basirikare berekanywe na M23 mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko uyu mutwe ubafatiye ku rugamba bafashamo igisirikare cya Congo (FARDC) mu mirwano kimazemo iminsi n’uyu mutwe.

Muri uku kuberekana, aba basirikare bavuze imyirondoro yabo, n’aho binjiriye mu gisirikare, ndetse n’uburyo bajyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Adjudant Chef Ndikumasabo Therence, akomoka i Mwaro, akaba asanzwe ari muri Brigade ya 410 muri Diviziyo ya 4. Yavuze ko ari umugabo wubatse ufite abana batatu.

Harimo kandi Adjudant Chef Nkurunziza, winjiriye igisirikare i Bururi mu 1996, akaba yakoraga muri Etat Major ya diviziyo ya 1 iyoborwa na Gen de Brigade Nyamugaruka.

Undi ni Caporal Chef Nshimirimana Charles winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 2001, akaba yayoborwaga na Lt Col Niyonkindi Joel muri Brigade ya 120, akaba afite umugore n’abana batanu.

Hari na Premier Classe Ndihokubwayo Japhet wo muri Batayo ya 111, Brigade 110, akaba yaratorejwe i Mutukura ndetse afite umugore, hari kandi Premier classe Ndikumana Merence wo muri diviziyo ya 410, na Premier Classe Nzisabira Ferdinand wo muri Mwaro.

Adjudant Chef Nkurunziza yavuze ko bavanywe i Burundi, bakajyanwa muri Congo, babanje guhabwa impuzankano ya FARDC ndetse n’ibikoresho, ubundi burira indege yabagejeje i Goma.

Bakigezwa i Goma, bahise bafata amakamyo, aberecyeza ahitwa Mushaki, ati “hanyuma duhita tujya ku mapozisiyo ku dusozi dutandukanye kugira ngo turwane n’Abanyarwanda.”

Avuga ko mbere yo kujyanwa ku rugamba, babanje guhurizwa hamwe n’abandi basirikare bagiye bava ahantu hatandukanye, bari hagati y’abasirikare 600 na 700, bayobowe na Lt Col Singirankabo.

Abajijwe icyo basaba, yagize ati “Twebwe icyo dusaba ni uko imiryango yacu na sosiyete sivile mu Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga badufasha bakadusabira Leta y’u Burundi ikumvikana na M23 isanzwe idufite kugeza ubu kugira ngo badusabire baturekure dusubire mu Burundi.”

Ku bijyanye no kuba Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yarahakanye ko nta mfungwa z’intambara z’abasirikare b’u Burundi, bafashwe na M23, Adjudant Chef Nkurunziza yasabye uyu mutwe kutabiha agaciro.

Ati “Ahubwo tukayisaba ko igihe Leta y’u Burundi yasaba M23 kuturekura kugira ngo dusubire mu gihugu cyacu cy’u Burundi yabyoroshya ikaturekura kuko tuzi ko isanzwe yubahiriza uburenganzira bwa muntu dufatiye ku kuba kuva twafatwa kugeza uyu munsi tubona ko nta kibazo gikomeye twagize hanyuma tukajya guhumuriza imiryango yacu itazi uko turiho.”

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yavuze ko uyu mutwe witeguye kugirana ibiganiro na Guverinoma y’u Burundi ku bijyanye n’izi mfungwa z’intambara, ukaba wabasubiza Igihugu cyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 20 =

Previous Post

Inkuru y’ubuzima bw’amagorwa bw’umwana wasubiye mu ishuri agasubizwa inyuma

Next Post

Namibia yabonye Perezida mushya nyuma y’amasaha macye uwayiyoboraga yitabye Imana

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Namibia yabonye Perezida mushya nyuma y’amasaha macye uwayiyoboraga yitabye Imana

Namibia yabonye Perezida mushya nyuma y’amasaha macye uwayiyoboraga yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.