Icyo Abayisilamu bo mu Rwanda basabwa mu gihe binjiyemo cy’Igisibo kizanageza mu Kwibuka30

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Rwanda burasaba abayoboke b’iri dini, kubahiriza ibyo basabwa mu gihe cy’Igisibo, ndetse bagakomeza kwibombarika nk’uko batahwemye kubigaragaza, ndetse bakazanakomeza kurangwa n’ubumwe mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, Abayisilam batangiye igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadan.

Izindi Nkuru

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, yasabye Abayisilamu kumva akamaro k’uku kwezi Gutagatifu, bakarushaho kwitwararika mu mico no mu myitwarire, kuko ari ukwezi ko kuboneramo imigisha ku bemera-Mana.

Ati “Igisobanuro cy’ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan, mbere na mbere ni itegeka Abayisilamu baba bubahiriza kuko ari imwe mu nkingi zubakiyeho idini ya Islam, ariko kandi ni n’uburyo Nyagasani yashyizeho, kugira ngo dushobore gukorera no gukusanya imigisha iba imaze hafi umwaka wose iducika twibereye mu bibazo byacu bya hano mu Isi, kuko Imana yashyiriyeho ibiremwa byayo igihe cyo kwegerana na yo cyane.”

Yakomeje avuga ko bimwe mu bikorwa bigomba kuranga Abayisilamu muri uku kwezi Gutagatifu, ari uguhindurira imyitwarire yabarangaga, mu rwego rwo kurushaho kwegera Imana cyane.

Yagize ati “Niba wari umuntu urangwa n’intege nke mu bikorwa by’ubugiraneza, iki ni cyo gihe cyo kuzamura urwego rwawe, kandi bikarenga gukorera ijuru, ukumva ko ugomba kubikora unagamije iterambere ry’Igihugu cyawe, binyuze mu bikorwa by’ineza ufatanyamo n’abandi kandi bitagombeye ko ari Abayisilamu gusa, ahubwo ugaharanira kwerera bose imbuto nziza.”

 

Gusiba mu gihe cyo Kwibuka Jenoside

Uku kwezi Gutagatifu kandi kuzahurirana n’Icyumweru cyahariwe Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Mufti w’u Rwanda yasabye Abayisilamu kuzakomeza kurangwa n’ibikorwa byiza byabaranze muri iyi mayaka 30 yose.

Ati “Icya ngombwa ni uko Abayisilamu bagomba kuzirikana ko uku kwezi kwa Mata tugiye kwinjiramo nk’Abanyarwanda, ari ukwezi twibukamo abacu bishwe muri Jenoside. Ni ukwezi u Rwanda n’ishuti z’u Rwanda, zibuka ibihe bikomeye n’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, akarusiga ari igisenzegeri. Rero Abayisilamu muri rusange, turabashimira uruhare bagaragaje muri iyi myaka rwo kubaka Igihugu, no kwifatanya n’abandi Banyarwanda utitaye ngo uyu asengera aha,…uyu asengera aha. Ubuyobozi bw’idini ya Islam burashimira Abayisilamu imyitwarire batahwemye kugaragaza hano mu Rwanda igamije ubumwe no kubaka Igihugu, ariko kandi tunabasaba kudatezuka kuri uru rugamba.”

Mufti Sheikh Salim yasabye Abayisilamu kwimakaza urukundo bakarangwa n’ibikorwa byubaka, abibutsa ko mbere yo kuba abayoboke b’iri dini bagomba kubanza bakumva ko ari Abanyarwanda bafite Igihugu bavukamo, bityo bagakomeza inzira y’iterambere ryacyo, bakarangwa n’ibikorwa by’urukundo n’isanamitima muri uku kwezi na nyuma yako.

Iki gisibo cy’Abayisilamu biteganyijwe ko kizarangira tariki 09 z’Ukwezi kwa kane, mu gihe uku kwezi kwa Ramadhan mu mezi y’icyarabu, kwaba kugize itariki 29 aho kuba 30.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru