IFOTO: Abasirikarekazi b’u Burundi mu karasisi katambutse imbere ya Perezida Ndayishimiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abari n’abategarugori bari mu Ngabo na Polisi by’u Burundi, bakoze akarasisi k’inzego z’umutekano, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Ni umunsi wizihijwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 08 Werurwe 2024, aho mu Burundi wizihirijwe mu Ntara ya Gitega muri iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Ni umuhango witabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we, Angelina Ndayishimiye, bawitabiriye bambaye imyambaro idozwe mu gitenge yari ihuriweho na bamwe mu bari bawitabiriye.

Uretse ibirori byo kwizihiza ibyagezweho n’abagore bo mu Burundi, mu kwizihiza uyu Munsi Mpuzamahanga w’Abagore, abari n’abategarugori bari mu nzego z’umutekano z’iki Gihugu, nka Polisi ndetse n’Igisirikare, bakoze akarasisi kasusurukije abitabiriye ibi birori.

Mu ijambo rye kandi, Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kwamagana iby’ubutinganyi, avuga ko ababukora mu Gihugu cye bagomba kujya babihanirwa.

Yongeye gushimangira ko abakora ubutinganyi, bagomba kujya “baterwa amabuye” nk’uko n’ubundi yari aherutse kubitangaza, ariko bikamaganirwa kure n’Ibihugu by’i Burayi byakunze kugaragaza ko byifuza ko abaryamana bahuje igitsina bakwiye kujya bahabwa rugari.

N’Abapolisi na bo barigaragaje
Banyuze imbere ya Perezida Ndayishimiye na Madamu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru