Umusaza ufite impano idasanzwe mu muziki yageneye ubutumwa uzwi muri Politiki y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusaza Nsabimana Mbarusha Jean Marie Vianney ufite impano yihariye mu gucuranga Guitar no kuririmba, nyuma yo kudahirwa mu irushanwa aherutse kwitabira, arifuza ko Umuhanzi Alain Mukuralinda usanzwe ari n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, ko na we yamuha amahirwe yo kumufasha nk’ayo yahaye Nsengiyumva François [Gisupusupu].

Uyu musaza uzwi ku kazina ka Caca Artist usanzwe afite impano zinyuranye zirimo kuririmba no gushushanya, dore ko yanabyize mu Ishuri rya Nyungo mu myaka yo mu 1988, aherutse kwitabira irushanwa ‘Rwanda Gospel Star Live’ icyiciro cya Kabiri ryahereye mu Karere ka Rusizi.

Izindi Nkuru

Ubwo yagerwagaho ngo agaragaze impano ye, yanyuze benshi kubera uburyo yacuranze guitar anaririmba, gusa ntiyabashije kurenga umutaru, kuko umwe mu bagize Akanama nkemurampaka, yamuhaye ‘Oya’ mu gihe abandi babiri bari bamuhaye ‘Yego’.

Nubwo Caca atakomeje muri iri rushanwa, avuga ko atacika intege ahubwo ko yifuza guhura n’umuhanzi Alain Mukuralinda, kugira ngo azamufashe kuzamura impano ye nk’uko yabikoreye Nsengiyumva François wamamaye nka Gisupusupu.

Yagize ati “Nanjye ndi umuhanga. Hari musaza witwa Mukuralinda Alain mbona yamfasha kuko njyewe mfite impano, naranize d’abord (atebya) nzi gucuranga, nzi gushushanya ndanahimba, na gitari ndazikora.”

Yavuze ko aramutse ahawe amahirwe agafashwa kuzamura impano ye, na we yatera ikirenge mu cya Gisupusu ndetse akanamurusha.

Ati “Ni umuhanga ariko njyewe nanamurusha. Rero ndasaba Mukuralinda ko nanjye yanyibuka akamfasha, njyewe indirimbo zose mfiteho ubumenyi, zaba izisanzwe n’izo guhimbaza Imana.”

Uretse impano yo kuririmba no gucuranga Guitar, uyu musaza avuga ko afite n’impano yo gushushanya, ndetse ko ibyapa byinshi biri muri Rusizi, ari we wabishushanyije, akaba ari na wo mwuga umutunze.

IKIGANIRO CYOSE

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru