Kayonza: Igisubizo bahawe ku bibazo bamaranye igihe muri Gare si cyo bari biteze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe bagenzi n’abakorera muri Gare ya Kabarondo mu Karere ka Kayonza, barataka kunyagirirwa hanze kubera kutagira aho abagenzi bakwifashisha mu bihe by’imvura ndetse no kuba nta biro bya kompanyi zihakorera, mu gihe ubuyobozi buvuga ko iyi Gare izatunganywa ariko atari vuba.

Abavuga ko banyagirirwa muri iyi Gare ya Kabarondo, ni abagenzi ndetse n’abahafite imirimo muri za kampanyi, bakavuga ko kuba nta biro bihari bikunze kuyobya abagenzi mu gihe bashakisha aho bagura amatike.

Izindi Nkuru

Umwe muri bo ati “Iyo imvura iguye nta muntu ubona ahantu yugama, biba ari ikibazo gikomeye cyane, birukankira mu maduka.”

Undi na we yagize ati “Nk’ubu amajanse amwe nta biro agira, abagenzi baraza bakabura aho bagurira itike bikamutera urujijo.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Munganyinka Hope, yavuze nta gahunda ya vuba yo kuvugurura iyi Gare, gusa ngo biri mu mishinga.
Munganyinka Hope yagize ati “Iri mu mishinga tugomba kuvugurura ariko nta gahunda dufite nonaha.”

Abakunze gutegera imodoka muri iyi Gare ndetse n’abafite ibyo bahakorera, bavuga ko kuba uyu mujyi wa Kabarondo uri gutera imbere, byari bikwiye kujyana no kuyivugurura, dore ko baherutse no guhabwa isoko rya kijyambere.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru