Menya ibisobanuro na Filozofi by’amazina Perezida Kagame yise Abuzukuru be

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yagaragaje ibisobanuro by’amazina ‘Abe’ na Agwize’ yise abuzukuru be, avuga ko filozofi iri muri aya mazina, ari ibyo abifuriza, anifuriza urungano rwabo rw’Abanyarwanda bose muri rusange.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore.

Izindi Nkuru

Tetero Solange wari umusangiza w’amagambo muri ibi birori byabereye muri BK Arena, yabajije Perezida Kagame icyo yifuriza abuzukuru be babiri b’abakobwa ba Ange Ingabire Kagame na Betrand Ndengeyingoma.

Umukuru w’u Rwanda, yabanje kuvuga ko yibagiwe kubazana muri uyu muhango, avuga ko icyo abifuriza ari na cyo yifuriza urungano rwabo rw’abana b’u Rwanda bose muri rusange.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yasabye ababyeyi b’aba buzukuru be, ko yabita amwe mu mazina, aho imfura yamwise ‘Abe’ bituruka ku nshinga ‘Kuba’, kandi ko yarimwise afite igisobanuro.

Ati “Icyo bivuze, ni ‘Abe uwo ari we, Abe uwo ashaka kuba’. Ni cyo gituma namuhaye iryo zina. Uwa kabiri umukurikira, mwita ‘Agwize’, ‘Kugwiza’ bivuze ‘uburumbuke’ agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, indangagaciro,…byose abigwize.

Ubwo urumva rero ko naboneyeho umwanya wo kwihimura, wo kwinigura, ngo muri ayo mazina icyo nifuza icyo mbifuriza icyo nifuriza Abanyarwanda bibe birimo.”

Umukuru w’u Rwanda kandi akunze kugaragaza urukundo akunda aba buzukuru be, yaba mu butumwa n’amafoto akunze gutambutsa ku mbuga nkoranyamba ze, ndetse akaba aherutse kuvuga ko ikimushimisha mu kuba yaruzukuruje, ari “byose.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru