Monday, March 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
30/03/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama wamenyekanye mu gufasha abahanzi, uherutse kwerura ko yamaze kuyoboka inzira yo gusebya u Rwanda n’Ubuyobozi bwarwo, yangiywe kwinjira mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, bikimubaho agaragaza umujinya avuga ko yahururijwe nk’igisambo.

Uyu wahoze ari umushoramari mu bikorwa byo gufasha abahanzi nyarwanda, usigaye aba muri Lera Zunze Ubumwe za America, aherutse kugaragaza ku mugaragaro ko yinjiye mu biyemeje gusebya no kuvuga nabi u Rwanda n’abayobozi barwo bakuru, bakoresheje ibinyoma.

Mu biganiro amaze iminsi akora ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama, yumvikanye asubiramo ibinyoma byakunze gushinjwa u Rwanda, ibintu byamaganiwe kure n’abarimo abo mu muryango we.

Mu mpea z’icyumweru twaraye dusoje, muri Leta Zunze Ubumwe za America, habereye igitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Ruti Joel uri mu bagezweho mu njyana ya gakondo.

Uyu Bad Rama wari washatse kwitabira iki gitaramo cyarimo Abanyarwanda benshi, ntibyamuhiriye kuko yasohowe aho cyabereye, ndetse akanasabwa kuva mu bice bihegereye.

Nyuma y’ibi byamubayeho, Bad Rama yatangaje ko bitamushimishishije, kuko yari yitabiriye iki gitaramo ngo akoresheje imbaraga n’ubushobozi bye.

Yagize ati “Hari igitaramo cy’Umunyarwanda Ruti Joel, bamamaje igitaramo ndakibona nk’abandi nkora urugendo rwanyuze muri Leta enye zose ngo mpagere. Ndahageze ibibaye urabibonye, ntabwo ntuje na gato, uzi ko umuntu ampamagarije nk’igisambo!”

Umwe mu bari ahabereye iki gitaramo, avuga ko Bad Rama yahageze ari kumwe n’abantu bane ngo bashinzwe kumurindira umutekano ariko ko bitabujije abagiteguye kubamenyesha ko batabifuzamo.

Nyuma yuko Bad Rama na we yijanditse mu bikorwa bibi byo gusebya no kuvuga nabi u Rwanda n’Abayobozi barwo, mu bamwamaganye harimo n’umuvandimwe we Safi Eric wavuze ko nk’umurango we, bitandukanyije na we.

Yagize ati “Byarenze ko tubifata nk’igisebo, nta nubwo ari bya bindi ngo ‘ibyaye ikiboze irakirigata’ oya, ‘injangwe ivuye mu zindi iba inturo’.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 3 =

Previous Post

Abavandimwe b’impanga bakiniye u Rwanda bwa mbere bagize isabukuru bari mu mwiherero

Related Posts

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

by radiotv10
28/03/2026
0

Walk into any store, scroll through TikTok, or open Instagram, and one thing is clear, skincare is everywhere. From teenagers...

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

by radiotv10
26/03/2026
0

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, avuga ko imikino ya FIFA Series ari umwanya mwiza wo...

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

by radiotv10
21/03/2026
0

Umuhanzi Ngombwa Timothée wahanze zimwe mu ndirimbo z’urugamba rwo kwibohora, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko. Uyu musaza uri mu...

Emelyne wamenyekanye nka ‘Ishanga’ yageneye ubutumwa abakristu bagiye mu gitaramo gikomeje kuvugisha benshi

Emelyne wamenyekanye nka ‘Ishanga’ yageneye ubutumwa abakristu bagiye mu gitaramo gikomeje kuvugisha benshi

by radiotv10
19/03/2026
0

Kwizera Emelyne wamamaye ku izina rya Ishanga, nyuma y’igitaramo Doja Cat aherutse gukorera i Kigali, yasabye abakristu bakitabiriye kugisabira imbabazi...

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko Dr.Utumatwishima ku mpaka zavutse ku myambarire ya Doja Cat bwazamuye izindi

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko Dr.Utumatwishima ku mpaka zavutse ku myambarire ya Doja Cat bwazamuye izindi

by radiotv10
18/03/2026
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye abantu kuzamura imyumvire ntibakomeze kwibaza ku myambarire umuhanzi Doja Cat yagaragayemo...

IZIHERUKA

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda
IBYAMAMARE

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

by radiotv10
30/03/2026
0

Abavandimwe b’impanga bakiniye u Rwanda bwa mbere bagize isabukuru bari mu mwiherero

Abavandimwe b’impanga bakiniye u Rwanda bwa mbere bagize isabukuru bari mu mwiherero

30/03/2026
Nyamagabe: Haravugwa umusauro wagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari benshi bakoresha amazi mabi

Nyamagabe: Haravugwa umusauro wagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari benshi bakoresha amazi mabi

30/03/2026
Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?

Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?

29/03/2026
Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

29/03/2026
Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

28/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

Abavandimwe b’impanga bakiniye u Rwanda bwa mbere bagize isabukuru bari mu mwiherero

Nyamagabe: Haravugwa umusauro wagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari benshi bakoresha amazi mabi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.