Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo FARDC ivuga ku basirikare bayo barimo uwarasiwe mu Rwanda n’abafashwe na RDF

radiotv10by radiotv10
17/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Icyo FARDC ivuga ku basirikare bayo barimo uwarasiwe mu Rwanda n’abafashwe na RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwagize icyo buvuga ku basirikare batatu barimo umwe warasiwe ku butaka bw’u Rwanda na babiri bafashwe na RDF, buvuga ko bwasabye EJVM kubikurikirana kugira ngo umurambo w’uwarashywe n’abafashwe, bashyikizwe Igihugu cyabo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko abasirikare batatu b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) binjiye mu Rwanda ahagana saa saba n’iminota icumi z’ijoro.

RDF yavuze ko aba basirikare bari bafite imbunda ya AK-47 ndetse na magazine zari zirimo amasasu 105, umwe muri bo yinjiye arasa abasirikare b’u Rwanda, na bo bagahita bamurasa akahasiga ubuzima, mu gihe abandi babiri batawe muri yombi.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), na bwo bwashyize hanze itangazo, buvuga ko “Abasirikare batatu ba FARDC bari ku burinzi bw’Umupaka muremure uhuriweho na RDC n’u Rwanda, bisanze mu buryo bwo kwibeshya ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa 10:00.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efomi Sylvain rikomeza rigira riti “Umwe muri bo yishwe, abandi babiri bafatwa n’igisirikare cy’u Rwanda.”

FARDC ivuga ko abo basirikare batatu ari 2e Classe Assumani Mupenda, 2e Classe Bokuli Luto, na 2e Classe Anyasaka Nkoy Lucien ari na we warashwe.

Iri tangazo rya FARDC, rikomeza rigira riti “Iki kibazo cy’abasirikare ba Congo cyangwa b’u Rwanda bajya bisanga ku butaka bw’u Rwanda cyangwa bwa Congo kirasanzwe. Igihe cyose urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM/Expanded Joint Verification Mechanism), rwakomeje gufasha kugira ngo abafashwe basubizwe Ibihugu byabo.”

FARDC ikomeza ivuga ko yababajwe no kuba umwe muri aba basirikare bisanze ku butaka bw’u Rwanda, yishwe; igasaba uru rwego rwa EJVM rubikurikirana kugira ngo abafashwe ndetse n’umurambo w’uwarashwe basubizwe Igihugu cyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 1 =

Previous Post

Burera: Ikibazo batahwemye kugaragaza cy’ibiza by’amazi ava mu Birunga kiracyari kibisi

Next Post

America yongeye guha isezerano Ukraine ryumvikanamo kuyirema agatima

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
America yongeye guha isezerano Ukraine ryumvikanamo kuyirema agatima

America yongeye guha isezerano Ukraine ryumvikanamo kuyirema agatima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.