Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Minisitiri avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye

radiotv10by radiotv10
27/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Minisitiri avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimye umuhanzi Israel Mbonyi, ku bw’impano itangaje yamubonyemo, agaragaza ko indirimbo ze zikora ku mitima ya benshi.

Olivier Nduhungirehe yabitangaje nyuma yo kwitabira igitaramo cya Israel Mbonyi kizwi nka ‘Icyambu Live Concert’ kibaye ku nshuro ya gatatu, cyongeye kuzuza BK Arena.

Mu butumwa yanyijije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Olivier Nduhungirehe, yagize ati “Ni umukozi w’Imana, avuga ukuri, afite ubuhanga bwihariye ku rubyiniro, umuhanzi ufite impano, kandi akaba umuntu udacika intege.”

Yakomeje agira ati “Ni ubuhamya bwigendera. Igitaramo cyihariye cyabaye muri iri joro cya Israle Mbonyi, cyari cyujuje BK Arena.”

Amb. Olivier Nduhungirehe kandi yitabiriye iki gitaramo ari kumwe na mushiki we Marie Nduhungirehe usanzwe ari umufana w’uyu muhanzi Israel Mbonyi.

Mbere gato yuko iki gitaramo kiba, Minisitiri Nduhungirehe yari yagaragaje we na mushiki we bakiriye Israle Mbonyi, aho yavugaga ko biteguye kwitabira iki gitaramo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye iki gitaramo cya Israel mbonyi, kibaye icya gatatu yitabiriye mu gihe cy’icyumweru kimwe, dore ko mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza yitabiriye icya Bruce Melodie aho yanamushyigikiye akagura album ye yishyuye miliyoni 1 Frw, ndetse bucyeye bwaho ku Cyumweru na bwo akitabira icya Chorale de Kigali.

Amb. Olivier Nduhungirehe ubwo yari mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Mbere gato bari babanje kwakira Israel Mbonyi

Israel Mbonyi n’umuvandimwe wa Olivier Nduhungirehe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 6 =

Previous Post

Umusaza wahamijwe Jenoside akiyoberanya yafatiwe mu Karere kagaragayemo undi wasanzwe yihisha mu mwobo

Next Post

Hamenyekanye ibyavuye mu biganiro bya Kabila wasimbuwe na Tshisekedi n’Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi

Related Posts

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces
AMAHANGA

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye ibyavuye mu biganiro bya Kabila wasimbuwe na Tshisekedi n’Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi

Hamenyekanye ibyavuye mu biganiro bya Kabila wasimbuwe na Tshisekedi n’Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.