Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimye umuhanzi Israel Mbonyi, ku bw’impano itangaje yamubonyemo, agaragaza ko indirimbo ze zikora ku mitima ya benshi.
Olivier Nduhungirehe yabitangaje nyuma yo kwitabira igitaramo cya Israel Mbonyi kizwi nka ‘Icyambu Live Concert’ kibaye ku nshuro ya gatatu, cyongeye kuzuza BK Arena.
Mu butumwa yanyijije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Olivier Nduhungirehe, yagize ati “Ni umukozi w’Imana, avuga ukuri, afite ubuhanga bwihariye ku rubyiniro, umuhanzi ufite impano, kandi akaba umuntu udacika intege.”
Yakomeje agira ati “Ni ubuhamya bwigendera. Igitaramo cyihariye cyabaye muri iri joro cya Israle Mbonyi, cyari cyujuje BK Arena.”
Amb. Olivier Nduhungirehe kandi yitabiriye iki gitaramo ari kumwe na mushiki we Marie Nduhungirehe usanzwe ari umufana w’uyu muhanzi Israel Mbonyi.
Mbere gato yuko iki gitaramo kiba, Minisitiri Nduhungirehe yari yagaragaje we na mushiki we bakiriye Israle Mbonyi, aho yavugaga ko biteguye kwitabira iki gitaramo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye iki gitaramo cya Israel mbonyi, kibaye icya gatatu yitabiriye mu gihe cy’icyumweru kimwe, dore ko mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza yitabiriye icya Bruce Melodie aho yanamushyigikiye akagura album ye yishyuye miliyoni 1 Frw, ndetse bucyeye bwaho ku Cyumweru na bwo akitabira icya Chorale de Kigali.
RADIOTV10