Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner; ko icyizere cy’amahoro kizagerwaho ari uko FARDC yahagaritse burundu ibitero bya Drone n’ibindi bikorwa byose by’intambara. Ni nyuma yuko Kayikwamba yizeje ko Guverinoma ya Congo yiteguye kubahiriza agahenge gatangira uyu munsi.
Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gashyantare 2026, haratangira kubahirizwa agahenge kemejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23 bahanganye, basabwe guhagaruka imirwano.
Mu kiganiro yagiranye na Deutsche Welle (DW) i Munich mu Budage, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner yatangaje ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwiteguye kubahiriza uyu mwanzuro.
Yagize ati “Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ducecekeshe imbunda. Si ubwa mbere tugerageza. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twubahirize ibyo twiyemeje kandi twizere ko urundi ruhande ruzakora nk’ibyo.”
Nyuma yo gutangaza ibi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yamwibukije ko abarwana ku ruhande rwa Leta ya Congo, bakomeje ibitero.
Yifashishije ijambo ryavuzwe na Ronald Reagan wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za America, rigira riti “Trust but verify” cyangwa ngo “Izere ariko unagenzure”, yakomeje agira ati “Igihe indege zitagira abapilote n’iz’intambara za FARDC zizaceceka burundu, hazabaho icyizere cy’amahoro mu burasirazuba bwa Congo.”

Kayikwamba yatangaje biriya mu gihe uruhande rurwanira ubutegetsi bwa DRC rukomeje kurasa mu bice bituwemo n’abaturage biganjemo Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo, rukoresheje indege zitagira abapilote.
Hirya y’ejo hashize, ku wa Mbere tariki 16 Gashyantare, FARDC n’abo bafatanya ku rugamba, bagabye ibitero mu gace ka Point-Zero muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, bakoresheje n’ubundi drones, byanasize AFC/M23 na Twirwaneho bahanuyemo eshatu.
RADIOTV10









