Wednesday, July 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Perezida Kagame yasubije abifuza ko yazatorera muri Nyarugenge nubwo yahimutse

radiotv10by radiotv10
25/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Perezida Kagame yasubije abifuza ko yazatorera muri Nyarugenge nubwo yahimutse
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo atagituye mu Karere ka Nyarugenge, ntacyamubuza kuzaza kuhatorera mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite; nk’uko yabisabwe n’abatuye aka Karere.

Ni icyifuzo cyatanzwe na Sheihk Musa Fazil Harelimana uyobora Umutwe wa Politiki wa PDI, ubwo yarimo agaragaza impamvu iri shyaka ryiyemeje gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Sheikh Musa Fazil Harelimana wagaragaje impamvu nyinshi Umutwe wa Politiki ayoboye wiyemeje gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi, zirimo iterambere yagejeje ku Gihugu ryigaragaza.

By’umwihariko kandi Musa Fazil Harelimana yagaragaje uburyo Imiyoborere irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame yahaye agaciro idini ya Islam yakunze kudahabwa agaciro n’ubutegetsi bwabayeho mbere.

Yahise aboneraho kugeza kuri Perezida Paul Kagame ubutumire bwo kuba umwaka utahaza yazifatanya n’Abayisilamu ubwo bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze bizihiza umunsi Mukuru wo gusoza igisibo gitagatifu [Eid al-Fitr] yanagizemo uruhare ko wajya wihizwa mu Rwanda, kandi abayisilamu bakawufatanya n’Abanyarwanda bose, ndetse ubu kuri uyu munsi hakaba hatangwa ikiruhuko.

Perezida Paul Kagame yavuze ko atajya yanga ubutumire “cyane cyane iyo ari ubutumire bw’ibyiza, bwo kwizihiza ibyiza bimaze kugerwaho, ubutumire bwangezeho, nanjye igisubizo ndakibahaye.”

Nanone kandi Musa Fazil Harelimana yagejeje kuri Perezida Paul Kagame icyifuzo cy’abatuye mu Karere ka Nyarugenge, bifuza ko yazaza kuhatorera nubwo yimutse muri aka Karere akaba atuye mu ka Gasabo.

Umukuru w’u Rwanda, ubwo yavugaga kuri iki cyifuro cy’aho gutorera, yavuze ko nubwo atagituye muri aka Karere ka Nyarugenge, atahimutse abigizemo uruhare, cyangwa atari uko atakihakunze.

Yagize ati “Ntabwo njye navuye hamwe ngo nge ahandi, kuko nanze aho nari ndi, uko byagenze, byakozwe n’abandi, njye nta ruhare mbifitemo, ariko ntibyambuza gutorera aho ari ho hose, nkagaruka nkifatanya namwe igihe muba mutora. Tuzaba turi kumwe ibyo ari byo byose.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 12 =

Previous Post

Ntabwo ndahinduka- Perezida Kagame yashimangiye ko icyatumye abaturage bamugirira icyizere kigihari

Next Post

Imyigaragambyo yo muri Kenya yafashe isura idasanzwe: Mu Nteko hakorewe iby’agahomamunwa

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
01/07/2025
2

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imyigaragambyo yo muri Kenya yafashe isura idasanzwe: Mu Nteko hakorewe iby’agahomamunwa

Imyigaragambyo yo muri Kenya yafashe isura idasanzwe: Mu Nteko hakorewe iby’agahomamunwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.