• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

radiotv10by radiotv10
19/06/2025
in MU RWANDA
0
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo, yakoze ibitemewe, ndetse ko yatangiye kubazwa icyabimuteye.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umumotari uba atwaye moto mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze, anahetse umwana mu mpetso mu mugongo.

Ni amashusho yazamuye impaka nyinshi, bamwe bibaza kuri uyu mumotari ku cyamuteye kugenda ahetse umwana mu mugongo, abandi banabishima bavuga ko yumvise ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, ku buryo ashobora kuba yarabikoze avuye kuvuza cyangwa gukingiza umwana we.

Gusa ukoresha Konti yitwa Ifitiyigihaza ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yashyizeho aya mashusho abaza polisi niba ibyakozwe n’uyu mumotari byemewe.

Mu butumwa buherekeje aya mashusho yashyizweho n’uyu ukoresha konti yitwa Ifiritiyigihaza yagize ati “Polisi y’u Rwanda ese ibi bintu biremewe byo gutwara moto uhetse umwana?”

Polisi y’u Rwanda mu gusubiza uyu muturage, na yo ibinyujije kuri uru rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize iti “Ibyo uyu mumotari yakoze bibangamiye ubuzima bw’umwana n’umutekano we.”

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko uyu mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo, ari kubazwa icyamuteye kubikora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Next Post

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.