Icyo polisi yasubije Uracyaryamye wayigaragarije Umupolisikazi wafotowe atambaye neza agapfukamunwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bakoresha Twitter wiyita Uracyaryamye, yashyizeho ifoto y’Umupolisikazi wafotowe atambaye neza agapfukamunwa ubwo yari aherekeje Mukase wa Akeza ubwo yajyaga ku rukiko kuburana ku ifungwa ry’agateganyo, ayisaba kwibutsa Abapolisi kujya bakambara neza.

Ni ubutumwa bwashyizweho n’uwitwa Sir Uracyaryamye wagize ati “Nshutsi Polisi y’u rwanda mwadufasha mukibutsa uyu mupolisi kwambara neza agapfukamunwa nka kumwe mujya mubitwibutsa?”

Izindi Nkuru

Ni ubutumwa buherekejwe n’ifoto yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ubwo Marie Chantal Mukanzabarushimana Mukase wa Elsie Akeza, yagezwaga imbere y’Urukiko.

Uyu witwa Sir Uracyaryamye yakomeje agira ati “Birakwiye ko twafatanya mu kurandura icyorezo cya covid-19.”

Polisi y’u Rwanda yasubije ubutumwa bw’uyu muntu wari wayisangije aya makuru n’ifoto igaragaza Umupolisikazi wari wambaye agapfukamunwa katagera ku mazuru.

Mu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda, yamusubije igira iti “Abantu bose basabwa kwambara neza agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi, turabikurikirana. Murakoze.”

Uyu witwa Sir Uracyaryamye yongeye kungamo agira ati “Na we muzamutwereke nka kumwe mujya mutwereka ba bastari bacu.” Arongera ati “Kandi nkuko uburinganire bwaje birakwiye ko yahanwa nk’uko abagabo bahanwa.”

Uwitwa Kabuhariwe na we yagize ati “Birababaje kubona abakabaye batanga urugero rwiza ari bo bafata iya mbere mu kwangiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 kandi abaye ari umuturage usanzwe yahanishwa amande no kwicazwa muri sitade, uyu na we bamunyuzeho akanyafu ubutaha ntazongera.Murakoze.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru