Kigali: Byagenze gute ngo umusore yigire kabushungwe ajye mu mitsi n’Abapolisi?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Mujyi wa Kigali, umusore utari wambaye neza agapfukamunwa yanze kujya mu modoka itwara abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, bituma ajya mu mitsi n’Abapolisi.

Uyu musore utuye mu Kagari ka Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, yagigiye n’abapolisi 2 ubwo bamufataga yambariye agapfukamunwa ku kananwa maze akanga kujya mu modoka ya coaster ishinzwe kufata abatambaye agapfukamunwa kugirango bajye kwigishwa no gucibwa amande.

Izindi Nkuru

Abaturage bari aho ibi byabereye banenze imyitwarire y’uyu musore yo gushaka guhangana n’inzego z’umutekano bavuga ko ibyo uyu musore yakoze ataribyo.

Ubwo Abapolisi bafataga uyu musore ngo bamwinjize mu modoka, yabanje kubabera ibamba, bituma bamufata ariko akomeza gukoresha imbaraga yanga.

Muri aba Bapolisi kandi harimo umupolisi ufite ipeti ryo hejuru rya CIP, bagaragaye bagerageza kwinjiza uyu musore mu modoka ariko yakomeje kubabera ibamba bigera aho baramwinjiza.

Ubwo bamufataga, yavugaga ko adashobora kujya muri iyi modoka, mu magambo ye agira ati “Ntabwo njya muri iyi modoka yanyu icyo mwakora cyose.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru