Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cy’abandi banyamahanga bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo abamotari mu Mujyi wa Kigali.
Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana aba banyamahanga bivugwa ko ari Abanya-Sudan bari gukorera urugomo umumotari.
Muri aya mashusho yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X n’uwitwa Kazungu Kaboss, hagaragararamo umuntu baba bagushije mu muferege w’amazi.
Nanone kandi hagaragaramo abo banyamahanga bari gushyamirana n’abamotari babiri, aho bivugwa ko umwe yari yatwaye umwe muri abo banyamahanga, ariko yamugeza aho yari amugejeje ku Gisozi, akanga kumwishyura.
Uyu Kaboss mu butumwa buherekeje aya mashusho, yagize ati “Turasaba Leta y’u Rwanda kwirukana aba Ba-South Suda. Nibatirukanwa bazatwirenza byabereye Gisozi/Gasave. RIB na Polisi y’u Rwanda aba Banya-South Sudan bo ntabwo amategeko abahana?”
Mu gusubiza ubu butumwa, Polisi y’u Rwanda yagize iti “Twatangiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.”
Ibi bibaye nyuma y’ukwezi kuzuye, n’ubundi Polisi y’u Rwanda itaye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK na bo basagariye abamotari.
Aba batawe muri yombi tariki 20 Ukwakira 2025, bo bari bakoreye uru rugomo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Hamaze igihe havugwa ibibazo by’abanyamahanga biganjemo Abanya-Sudani bakora ibikorwa by’urugomo nk’ibi mu Mujyi wa Kigali, byagiye byamaganirwa kure na benshi.
Mu minsi ishize kandi Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’amezi 12 ashize, hagagaragaye abanyamahanga 240 bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’iki kibazo, birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura. Muri abo banyamahanga bafashwe bakekwaho ibyo byaha, harimo 64 basubijwe mu Bihugu baturukamo.
RADIOTV10






