Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

radiotv10by radiotv10
21/03/2025
in Uncategorized
0
Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza kurusura, inatangaza ko serivisi za dipolomasi zakorerwaga muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ziri gutangirwa mu Buholandi.

Tariki 17 Werurwe 2025, umunsi utazibagirana mu mateka y’umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi, aho Guverinoma y’u Rwanda yashyiraga hanze itangazo ivuga ko iciye umubano n’u Bubiligi inirukanye abadipolomate babwo [yabahaye amasaha 48] kubera imyitwarire y’iki Gihugu yagiye ibangamira inyungu z’u Rwanda.

Ni icyemezo gishingize ku kuba u Bubiligi bwarafashe uruhande mu bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bukaninjira mu mugambi wo gushishikariza amahanga gufatira u Rwanda ibihano.

Nyuma y’iminsi ibiri hafashwe iki cyemezo cyo gusesa umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi, kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025 Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo, imenyesha ko ambasade y’u Rwanda i Bruxelles itagikora.

Iri tangazo rigira riti “Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles yafunze imiryango yayo kandi ntizongera gutanga serivisi za dipolomasi ku butaka bw’u Bubiligi.”

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje ko serivisi za dipolomasi zayo n’u Bubiligi zizajya zitangirwa muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, i La Haye.

Iti “Iseswa ry’umubano wa dipolomasi ntirigira ingaruka ku baturage b’Ababiligi baba mu Rwanda cyangwa abashaka kurusura. Urujya n’uruza rw’abagenzi ndetse n’abakora ingendo z’akazi ruzakomeza nk’uko bisanzwe.”

Guverinoma y’u Rwanda yongera ikagira iti “Abaturage b’Ababiligi bazakomeza kubona viza bageze mu Rwanda, kandi nta kiguzi cya viza bazasabwa ku rugendo rw’iminsi itarenze 30, hakurikijwe politiki ya viza iriho ubu.”

Ubwo u Rwanda rwatangazaga icyemezo cyarwo cyo guca umubano warwo n’u Bubiligi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Maxime Prévot; yatangaje ko “u Bubiligi bubabajwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano n’u Bubiligi no kwirukana abadipolomate b’u Bubiligi.”

Gusa Maxime Prévot yavuze ko u Rwanda rutigeze rwemera ko baganira ku byo batemeranyagaho, gusa Guverinoma yarwo yarabihakanye, ivuga ko ibiganiro byabayeho bihagije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

RIB yagize icyo isaba abakomeje kuzamura impaka ziri kuvugwa mu myidagaduro

Next Post

Menya ibiri kuganirwaho mu nama y’iminsi itatu hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibiri kuganirwaho mu nama y’iminsi itatu hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

Menya ibiri kuganirwaho mu nama y’iminsi itatu hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.