Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza kurusura, inatangaza ko serivisi za dipolomasi zakorerwaga muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ziri gutangirwa mu Buholandi.
Tariki 17 Werurwe 2025, umunsi utazibagirana mu mateka y’umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi, aho Guverinoma y’u Rwanda yashyiraga hanze itangazo ivuga ko iciye umubano n’u Bubiligi inirukanye abadipolomate babwo [yabahaye amasaha 48] kubera imyitwarire y’iki Gihugu yagiye ibangamira inyungu z’u Rwanda.
Ni icyemezo gishingize ku kuba u Bubiligi bwarafashe uruhande mu bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bukaninjira mu mugambi wo gushishikariza amahanga gufatira u Rwanda ibihano.
Nyuma y’iminsi ibiri hafashwe iki cyemezo cyo gusesa umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi, kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025 Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo, imenyesha ko ambasade y’u Rwanda i Bruxelles itagikora.
Iri tangazo rigira riti “Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles yafunze imiryango yayo kandi ntizongera gutanga serivisi za dipolomasi ku butaka bw’u Bubiligi.”
Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje ko serivisi za dipolomasi zayo n’u Bubiligi zizajya zitangirwa muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, i La Haye.
Iti “Iseswa ry’umubano wa dipolomasi ntirigira ingaruka ku baturage b’Ababiligi baba mu Rwanda cyangwa abashaka kurusura. Urujya n’uruza rw’abagenzi ndetse n’abakora ingendo z’akazi ruzakomeza nk’uko bisanzwe.”
Guverinoma y’u Rwanda yongera ikagira iti “Abaturage b’Ababiligi bazakomeza kubona viza bageze mu Rwanda, kandi nta kiguzi cya viza bazasabwa ku rugendo rw’iminsi itarenze 30, hakurikijwe politiki ya viza iriho ubu.”
Ubwo u Rwanda rwatangazaga icyemezo cyarwo cyo guca umubano warwo n’u Bubiligi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Maxime Prévot; yatangaje ko “u Bubiligi bubabajwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano n’u Bubiligi no kwirukana abadipolomate b’u Bubiligi.”
Gusa Maxime Prévot yavuze ko u Rwanda rutigeze rwemera ko baganira ku byo batemeranyagaho, gusa Guverinoma yarwo yarabihakanye, ivuga ko ibiganiro byabayeho bihagije.
RADIOTV10