Saturday, May 17, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

IFOTO: Abaperezida b’Ibihugu bibiri bikomeye na ba Madamu bishimye bari gusangira umuvinyo

radiotv10by radiotv10
01/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
0
IFOTO: Abaperezida b’Ibihugu bibiri bikomeye na ba Madamu bishimye bari gusangira umuvinyo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron uri mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za America, yasangiye na mugenzi we Joe Biden bari kumwe na ba Madamu babo.

Perezida Emmanuel Macron yageze muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022 ari kumwe na Madamu we Brigitte Macron.

Ubwo Macron na Madamu Brigitte Macron bageraga ku Kibuga cy’Indege i Washington, hahise haririmbwa indirimbo zubahiriza Ibihugu byombi.

Nyuma yo kugera muri USA, Emmanuel Macron yashyize ubutumwa kuri Twitter, agira ati “Ni igihe cyo kwishimira ubushuti buri hagati y’Ibihugu byombi, ni igihe cyo gutera intambwe mu byiza no guhangana n’imbogamizi ziriho.”

Mu gitondo cya kare [cyo mu Rwanda] kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, Perezida Joe Biden na we yagaragaje ko yakiriye mugenzi we Emmanuel Macron na Madamu we Brigitte Macron.

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto, Perezida Joe Biden ari gusangira na Emmanuel Macron na ba Madamu babo, yagize ati “Ndi guha ikaze zimwe mu nshuti mu mujyi.”

Perezida Emmanuel Macron wagiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Leta Zunze Ubumwe za America rugamije gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi, yanasuye ahashyinguye abari abasirikare ba America ahitwa Arlington, barwanye urugamba rw’ubwigenge rw’u Bufaransa.

Yanasuye kandi abari abasirikare bageze mu zabukuru (anciens combattants) barwanye uru rugamba, abashimira uruhare bagize mu rugendo rwatumye u Bufaransa bugera ku rwego rugezeho ubu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 3 =

Previous Post

Itariki Bamporiki azasubirira imbere y’Urukiko yamenyekanye

Next Post

Igisubizo Perezida Kagame yahaye uwakunze kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda

Related Posts

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

by radiotv10
17/05/2025
0

Abagize Komisiyo idasanzwe yahawe gusuzuma dosiye yo kwambura ubudagangarwa Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu...

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin byarangiye atitabiriye biganiro by’amahoro, byagomba kumuhuza na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ahubwo yohereza...

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

by radiotv10
15/05/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko adashaka kuzongera kubona urwego rumwoherereza ibaruwa ‘y’ubugoryi’, nyuma yuko Komisiyo...

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yakiriye i Vatican umukinnyi wa mbere ku Isi mu mukino...

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe inama izahuriramo Perezida wa Ukrayine, Volodymyr Zelenskyy, na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bagomba guhurira i Ankara muri...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo Perezida Kagame yahaye uwakunze kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda

Igisubizo Perezida Kagame yahaye uwakunze kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.