IFOTO: Abavugizi ba RDF na Polisi y’u Rwanda kuri sitade

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uretse kuba ari umukino w’ishiraniro hagati y’amakipe y’inzego z’umutekano zikomeye mu Rwanda, APR FC ya RDF na Police FC ya Polisi y’u Rwanda (RNP), ikindi cyagarutsweho kuri uyu mukino, ni abavugizi b’izi nzego baje kuri Sitade.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, warangiye ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC itsinze Police FC igitego 1-0.

Izindi Nkuru

Mbere y’uyu mukino, amakipe yombi yabanje gutanga ubutumwa mu bukangurambaga bwo kurwanya impanuka, buzwi nka ‘Gerayo Amahoro’, aho amakipe yombi yabanje gufata amafoto atanga ubu butumwa.

Amakipe yombi kandi yifotoranyije n’abavugizi b’inzego z’umutekano; Brig Gen Ronald Rwivanga wa RDF, na CP John Bosco Kabera wa Polisi y’u Rwanda.

Ifoto y’aba Bavugizi bombi, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru, bagaragaje ko bishimiye kubona aba bavugizi b’inzego z’umutekano zikomeye mu Rwanda baje gushyigikira amakipe y’inzego bakorera.

Bifotoranyije na buri kipe

Na bo batanga ubutumwa
Kabera ati “Gerayo amahoro”

RADIOTV10

Comments 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru