IFOTO: Perezida wa Zambia yasuye abayobozi gakondo b’Abasheshakanguhe abagaragariza icyubahiro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Zambiza, Hakainde Hichilema yasuye abayobozi b’icyubahiro mu muco muri iki Gihugu, abagaragariza icyubahiro.

Perezida Hakainde Hichilema yasuye aba bayobozi kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Perezida Hakainde Hichilema yavuze ko yasuye aba bayobozi barimo Hamusonde, Monze, Chona, Ufwenuka na Mwanza mu gace ka Katimba ahitwa Monze.

Yagize ati “Abayobozi bose ba gakondo ni abafatanyabikorwa mu iterambere rya Zambia. Tugomba kongera gutera ijisho kuri gakondo yacu mu rwego rwo guha icyubahiro n’ishema bakwiye.”

Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza Hichilema yaciye bugufi ari guha icyubahiro aba bayobozi bigaragara ko ari abasheshakanguhe.

Perezida Hichilema kandi agaragara ari kubyina imyino gakondo ari no gukora indi mihango yo hambere yo muri iki Gihugu ayoboye.

Hichilema yasuye aba bayobozi ba gakondo nyuma y’iminsi micye yakiriye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda wagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Zambia kuva tariki 04 Mata 2022.

Perezida Hichilema na Perezida Paul Kagame basuye ibice by’ubukerarugendo binyuranye muri Zambia birimo icyanya cy’ubukerarugendo kizwi nka Mukuni Big 5 Safaris kibamo inyamazwa z’inkazi.

Yasuye aba bantu babumbatiye umuco
Yiyibukije imihango yo hambere
Yanabyinnye imbyino gakondo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru