Byemejwe UK izohereza mu Rwanda Impunzi ibihumbi n’ibihumbi…B.Johnson ahishuye impamvu bahisemo u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yatangaje ko amasezerano Igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda uyu munsi, azatuma impunzi ibihumbi n’ibihumbi ziri mu Bwongereza zoherezwa mu Rwanda kuko ari Igihugu gifite umutekano.

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2022, Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, zashyize umukono ku masezerano ajyanye no gufasha abimukira kuzabona ibihugu bibakira.

Izindi Nkuru

Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ndetse n’Umunyamabanga ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwomgereza, Priti Patel.

Ubwo aba bayobozi bashyiraga umukono kuri aya masezerano, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na we yatanze ikiganiro gisobanura birambuye ibikubiye muri aya masezerano.

Boris Johnson yavuze ko kuva uyu munsi, abantu binjiye mu bwongereza mu buryo butemewe bashaka ubuhungiro, kuva tariki 01 Mutarama bagiye koherezwa mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “U Rwanda ruzagira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi byinshi mu myaka iri imbere.”

Boris Johnson yavuze impamvu u Bwongereza bwahisemo u Rwanda ari uko iki Gihugu cyo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kiri mu bifite umutekano ku Isi.

Yavuze kandi ko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kwakira impunzi z’abimukira zishaka ibihugu bizakira dore ko rumaze kwakira abakabakaba mu 1 000.

U Bwongereza bugiye koherereza u Rwanda impunzi, kuva muri 2021, bwakiriye abantu barenga ibihumbi 28 barimo 90% b’igitsinagabo na none kandi 3/4 byabo bakaba bari hagati y’imyaka 18 na 39.

Amakuru avuga ko u Bwongereza buzaha u Rwanda miliyoni 120£ izafasha aba bimukira mu bikorwa binyuranye haba mu burezi nko mu masomo y’ubumenyi-ngiro n’imyuga, mu ndimi ndetse no mu burezi busanzwe bwa kaminuza.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yabwiye Itangazamakuru ko u Rwanda rusanzwe rufite ibikorwa remezo byakwakira abimukira ariko ko bigiye no kongerwa.

Dr Biruta kandi yavuze ko bimwe mu bizagenderwaho mu kwakira aba bimukira bazaturuka mu Bwongereza ari ukureba niba nta byaha bakurikiranyweho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru