Rayon Sports mu gahinda ko gupfusha uwayibereye umunyezamu wa mbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragaje agahinda bwatewe n’urupfu rwa Jacques Buhigiro wabaye umwe mu banyezamu ba mbere b’iyi kipe.

Urupfu rwa Jacques Buhigiro rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2022 nk’uko byatangajwe n’umwe mu ba hafi y’umuryango we.

Izindi Nkuru

Uyu musaza witabye Imana 78 y’amavuko, yazize uburwayi yari amaranye iminsi aho yari arwariye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ari na ho yaguye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwemeje urupfu rw’uyu wabaye umukinnyi w’iyi kipe isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

Mu butumwa bwatambutse kuri Twitter, Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwagize buti “Dr Jacques Buhigiro watubereye umunyezamu wa mbere, yitabye Imana…Ruhukira mu mahoro munyabigwi.”

Nyakwigendera Jacques Buhigiro, umwaka ushize wa 2021 yahishuye ko yari umwe mu banyenzamu ba mbere b’ikipe ya Rayon Sports ubwo yashingwaga mu 1965.

Jacques Buhigiro kandi yanabaye umuhanzi waririmbye indirimbo za karahanyuze zirimo izizwi cyane nk’iyitwa ‘Agahinda karakanyagwa’ n’iyitwa ‘Amafaranga’.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru