IFOTO: Si iby’i Nyamirambo gusa no muri Kenya Isuyume yarikoroje…Yagiye gutora Perezida ayikenyeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo muri Kenya yagaragaye yitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu akenyeye igitambaro bihanaguza [Essuie- Mains], ibintu byaherukaga kuba mu Rwanda mu mwaka ushize.

Muri Kenya, kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022 baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu agomba kugaragaza uzasimbura Uhuru Kenyatta usoje manda ze.

Izindi Nkuru

Aya matora akomeje kuvugwamo guhangana gukomeye hagati ya Raila Odinga na William Ruto, akomeje no kugaragaramo udushya aho agakomeje gukwira Isi yose ari umugabo wagaragaye yagiye gutora yiyambariye Isuyume.

Uyu mugabo utabashije kumenyekana, yafotowe yambaye iki gitambaro gihanagura amazi ndetse na T-Shirt y’umukara yayitebeje muri Essuie-mains.

Iyi foto yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bakomeje kuyitangaho ibitekerezo.

Abiganjemo Abanya-Kenya bari gutanga ibitekerezo kuri iyi foto, bagaragaje ko uyu mugabo yabasekeje bidasanzwe.

Umugabo yagiye mu matora ya Perezida yambaye isuyume muri Kenya

Uwitwa Lucia Mwaura kuri Twitter, yagize ati “Ntabwo yashakaga gukerererwa, yabyutse ahita yiyambarira Isuyume kuko ni yo itari kumutinza.”

Uwitwa Caroline Nekesa yagize ati “Ntabwo yari afite umwanya wo gutakaza, icyo yari ashyizeho umutima ni amatora.”

Hari n’abavuze ko uyu mugabo yashatse kugira ngo avugwe cyane, aho uwitwa Saisi L Nicah yagize ati “Abanyakenya iteka ryose baba bashaka icyatuma bamamara.”

Si ubwa mbere isuyume irikoroje muri aka karere kuko no mu Rwanda muri Mutarama umwaka ushize, isuyume yakoze akantu mu Mujyi wa Kigali ubwo umusore yasohokaga i Nyamirambo akajya mu kivunge cy’abishimira Intsinzi y’Amavubi yari amaze kubona itike ya 1/4 cya CHAN 2020 nyuma yo gutsinda Togo 3-2.

Icyo gihe nubwo mu Mujyi wa Kigali hariho hagunda ya Guma mu rugo, abatuye muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda, babirenzeho kubera ibyishimo birara mu mihanda bishimira intsinzi, gusa icyasekeje benshi ni umusore wagaragayemo akeneye isuyume, aravugwa bishyira cyera ndetse benshi bakora igisa n’umukoro wo kumwigana.

I Nyamirambo na ho Isuyume yigeze kurikoroza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru