Igisubizo gitangaje cyahawe Muhoozi wavuze ko UPDF ari Isirikare cya mbere ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba avuga ko Igisirikare cy’iki Gihugu ari icya mbere cyiza ku Isi, mu gihe hari uwahise amubaza impamvu abona gitozwa n’Abanyamerika n’Abarusiya, cyo kikaba kitabatoza.

Muhoozi usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye bya Gisirikare, akaba n’umuhungu we, mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ibigwi Igisirikare cy’iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Ndakemera ko UPDF ari cyo gisirikare cyiza ku Isi. Umusirikare wa Uganda ni we ukomeye ku Isi.”

Bamwe mu basanzwe bashyigikiye Muhoozi n’ubutegetsi bwa Se Museveni, bahise na bo bavuga ibigwi bya UPDF, bemeza ko kubera ikinyabupfura n’ubunyamwuga bikiranga, uyu musirikare ukomeye muri Uganda atigeze abeshya.

Gusa hari n’abahise bamugaragariza ko ibyo yavuze yarengereye ko UPDF itaba igisirikare cya mbere cyiza ku Isi.

Uwitwa Papa Hammer yagize ati “Ko mpora mbona abo muri Korea ya Ruguru, Abarusiya, Abanyamerika ndetse n’Abanya-Israel ari bo batoza UPDF ariko nkaba ntarabona UPDF itoza ibyo bisirikare bindi.”

Si ubwa mbere Gen Muhoozi avuze ibigwi Igisirikare cya Uganda, gusa mu minsi ishize yari aherutse kuvuga ko UPDF na RDF ari byo bisirikare bya mbere bikomeye.

Kuri ubu butumwa yatanze avuga ko UPDF ari cyo gisirikare cya mbere cyiza ku Isi, hari uwahise amubaza niba yarahinduye uko yabibonaga.

Uwitwa Filip Reyntjens yagize ati “Ko nigeze kumva wemeza ko Igisirikare cy’u Rwanda na cyo ari cyiza. Waba wahinduye ibitekerezo?”

Muhoozi wavuze ko yishimira kuba yaragize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi, yanatangaje ko umwe mu muhigo yesheje mu rugendo rwa Gisirikare ari ukunga ubumwe bwa RDF na UPDF.

Aherutse gutangaza kandi ko ubu bumwe bushobora no kuzifashishwa mu guhashya umutwe wa FDLR wongeye kubura ibikorwa byawo ubifashishimwe na FARDC, aho yavuze ko uyu mutwe nukomeza ibikorwa byawo, uzatswaho umuriro n’ubufatanye bw’ibi bisirikare by’Ibihugu byombi [RDF na UPDF].

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru