IFOTO: Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yatunguranye akora udukoryo nk’utuzwi kuri Neymar

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yagaragaje ubuhanga benshi batakega mu gukina ruhago, akora ubufindo buzwi nka ‘Jongler’ bumenyerewe ku bakinnyi baba basanganywe ubahanga bwihariye mu mupira w’amaguru.

DCG/IGP Felix Namuhoranye yakoze ibi ubwo mu Rwanda hatangizwaga irushanwa rihuza amakipe ya Polisi zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburazuba (EAPCCO), kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023.

Izindi Nkuru

Ubwo hari hagiye gutangizwa iri rushanwa mu mukino wahuje Ikipe ya Polisi y’u Rwanda n’iya Polisi y’u Burundi, habanje kubaho kwishyushya, ndetse abari bitabiriye uyu muhango bagenda baganira na bo banyuzamo bagatera ku mupira.

Ni bwo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda DCG Felix Namuhoranye yigaragaje yerekana ko asanzwe ari umuhanga mu guconga ruhago.

Ubwo yateraga ku mupira, yawufunze nk’umenyereye gukina ruhago, ubundi awukoreraho ubufindo cyangwa udukoryo dusanzwe tuzwi ku bakinnyi baba bafite ubuhanga budasanzwe mu guconga ruhago nka Neymar.

Utu dukoryo tuzwi nka Jongler, kandi twamamaye cyane kuri rurangiranwa muri ruhago, Umunya-Brazil Ronaldo de Assis Moreira, wamamaye nka Ronaldinho Gaúcho.

Uyu mukino wafungiye aya marushanwa wahuje ikipe ya Polisi y’u Rwanda n’iya Polisi y’u Burundi, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium iherutse gufungurwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA, Giani Infantino, bombi banakinnye umukino wo gufungura iyi stade.

Uyu mukino warangiye Ikipe ya Polisi y’u Rwanda iwutsinze ibitego 3-1 ku Burundi, birimo icyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ku munota wa 5′, icya Didier Mugisha yatsinze ku munota wa 64 ndetse n’igitego cy’agashinguracumu cyatsinzwe na Jean Bosco KAYITABA ku munota wa 79’.

Iyi mikino ya EAPCCO kandi izakomeza, ahazakinwa mu mikino itandukanye irimo n’iy’amaboko nka Handball, Volleyball ndetse n’indi itandukanye.

Ubwo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yageraga kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium
Yatunguranye

IGP Namuhoranye ubwo yasuhuzaga abakinnyi bakinnye uyu mukino

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru